Muhanga: Bamaze imyaka itanu bishyuza ibyabo byangijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, barasaba kwishyurwa ibyabo byangijwe n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’ikigo ‘Etablissement Sindambiwe’, hakaba hashize imyaka itanu bategereje ubwishyu.

Abaturage barasaba kwishyurwa nyuma y'imyaka itanu bishyuza ibyabo
Abaturage barasaba kwishyurwa nyuma y’imyaka itanu bishyuza ibyabo

Abo baturage bavuga ko abafite icyo kibazo bari hafi mu 100, bakaba bari bafitiwe umwenda w’agera kuri miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ngo hari bake bishyuwe, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge.

Bamwe muri abo baturage baganiriye na Kigali Today, bemeza ko kutishyurwa byabateje ubukene kuko imirima bahingaga yangiritse, hakiyongeraho guhora mu ngendo zo gusaba kurenganurwa, nk’uko Karasira Petero abisobanura.

Ati “Sindambiwe yaje gucukura amabuye hanyuma imivu iramanuka intwarira imirima n’imyaka yari irimo. Hashize imyaka itanu abayobozi batubariye ibyacu byangiritse ariko ntitwishyurwe, nkanjye amfitiye asaga ibihumbi 730, ibyo byangizeho ingaruka kuko ntagihinga none inzara iraturembeje n’iyo tumuhamagaye ntiyitaba, turasaba kurenganurwa”.

Munyentwari Céléstin na we ati “Jyewe nangirijwe imirima itatu n’imyaka n’urubingo byari biriho, Sindambiwe yanyishyuye udufaranga duke, ubu ansigayemo miliyoni imwe n’ibihumbi 43.

Ni ikibazo gikomeye, ubu narakennye ku buryo navuye mu cyiciro cya gatatu njya mu cya mbere, ubu dufite gahunda yo kugeza ikibazo cyacu ku karere ndetse no ku ntara”.

Undi icyo kibazo cyagizeho ingarukan ni umukecuru witwa Nyirabagenzi Consolée, uvuga ko atagifite aho guhinga.

Ati “Imirima yanjye yose yaratwawe, hari harimo amashu, inzuzi, ibijumba, urubingo, ibitunguru, imyumbati n’ibindi. Bambariye ibihumbi 640 ariko ntibigeze bayanyishyura none nayobewe icyo gukora ari na ko inzara inyicira umuryango, ubu twabuze kirengera mu myaka itanu ishize”.

Ati “Hari bamwe bishyuwe ntitumenye impamvu twebwe tutishyurwa. Duhora dusiragira mu nzego zitandukanye dushaka ibyangombwa Sindambiwe aba yadutumye tukabizana ntibigire icyo bitanga kandi tuba twanakoresheje amatike menshi, ni akarengane twagiriwe”.

Inshuro zose umunyamakuru wa Kigali Today yahamagaye Sindambiwe Simon, ari we nyir’ibirombe, telefone ye yari ifunze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Bigirimana Jean Paul, na we yemeza ko icyo kibazo gihari kandi ko cyatinze gukemuka kubera uregwa.

Ati “Ibikorwa bya Etablissement Sindambiwe koko byangirije abaturage ku buryo babariwe asaga miliyoni 19 akaba agenda yishyura make make. Kutabishyura bose nta ruhare abaturage babigiramo, gusa turakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo bishyurwe kuko bigeze aho kwitwa akarengane”.

Umukozi w’Ikigo gifite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano zacyo, Dushimimana Narcisse, avuga ko bagiye gukorana byimbitse n’akarere mu rwego rwo gukumira ibibazo nk’ibyo.

Ati “Ikibazo cya Sindambiwe n’abaturage twari tuzi ko yagikemuye kuko ni ko yatubwiye, ariko twamutumye ikibyemeza ku karere bivuze ko atagihawe kuko hakiri abaturage atishyuye. Niba ari benshi biraza kumugiraho ingaruka kuko kompanyi yagombye guha inyungu abaturage aho kubasubiza inyuma, tuzabirebaho kuko twafashe icyemezo cyo gutanga uburenganzira bwo gucukura”.

Avuga kandi ko ugiye mu bucukuzi bw’amabuye, hari ibyemezo azajya akura mu karere ndetse ko n’abafite ibishaje bazajya babaha ibindi ari uko bagaragaje ko nta kibazo bafitanye n’akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka