Muhanga: Bakusanyije miliyoni zisaga 400 zo mu kigega Agaciro Development Fund
Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 03/09/2012, abaturage, abakozi n’abikorerera mu karere ka Muhanga bakusanije inkunga izajya mu kigega cy’Agaciro Development Fund ingana na miliyoni 407, ibihumbi 477 n’amafaranga 721.
Abakusanije amafaranga ni abakozi bakora mu karere ka Muhanga, mu mirenge ikagize, n’abakozi b’utugari tugize iyi mirenge. Abandi batanze amafaranga yo gushyira muri iki kigaga ni abaturage bagiye bakusanya amafaranga yabo mu midugudu bakayashyira hamwe.
Abikorera, amakoperative n’ibigo bikorera muri aka karere bagiye batanga inkunga yabo nabo bagennye gushyira muri iki kigega.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, avuga ko gufasha iki kigega byagakwiye kuba umuco wa buri Munyarwanda aho bagomba kujya babiganiraho mu ngo zabo bakagira icyo bigomwa kugira ngo bashyire muri iki kigega.

Yashimiye cyane abaturage bagiye batanga amafaranga bavuga ko bihagarariye cyangwa bakavuga ko bahagarariye imiryango yabo kuko bigaragaza gukunda igihugu.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo yabijeje ko amafaranga batanga atazabapfira ubusa kuko azabagarukira yikubye inshuro nyinshi mu gihe azaba yatangiye gukoreshwa mu bikorwa bigamije iterambere.
Munyentwali avuga kandi ko nta mpamvu y’uko umuturage ufite amafaranga uko angana kose atayasuzugura kuko icya mbere ari umutima ayatanganye; ibi ngo bikaba aribyo byo kwihesha agaciro.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|