Muhanga: Bakomeje gushakisha umuntu umaze iminsi ibiri agwiriwe n’ikirombe

Umuturage umwe wari ucumbitse mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Rusovu mu Mudugudu wa Mututu, yagwiriwe n’ikirombe cyo muri uwo Mudugudu, ubwo yari yajyanyemo na mugenzi we mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage bakaba barimo gukora ibishoboka ngo abe yakurwamo.

Baravana itaka mu myobo ngo barebe ko bamugeraho
Baravana itaka mu myobo ngo barebe ko bamugeraho

Uwo waheze mu kirombe kuva ku ya 08 Mutarama 2024, yitwa Twagirimana ariko bakamwita Alexis, akaba yacukuraga mu butaka bw’uwitwa Welars bivugwa ko ari na we wakoreshaga aho hantu.

Amakuru agaragarira abagera ahabere iyi mpanuka, ni uko hari imyobo myinshi yinjira mu kuzimu, ibyobo biri mu mirima, bigaragara ko hangirika kubera ubucukuzi butemewe.

Hanagaragara kandi ubutaka bwo mu kuzimu bwazamuwe bw’ibara ry’umweru, ari naryo bayungururamo amabuye ya koruta, icyakora nta muntu ushaka kugaragaza ukuri ku bikorwa by’ubucukuzi bihakorerwa, kuko abahaturiye benshi ngo na bo bakora ako kazi katemewe.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru, inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abaturage, barimo gukora ubutabazi ngo uwahezemo akurwemo, hakanifashishwa batiri zohereza umwuga mu myobo ngo niba uwahezemo akiri muzima abashe guhumeka. Icyakora kuko hari kwifashishwa amaboko mu guhererekanya igitaka basibura umwobo, biracyagoye ngo bamuhereho kuko ngo ashobora kuba yaheze muri metero zigera kuri 50 z’ubujyakuzimu

Aho hantu bivugwa ko abahacukura bashobora kwinjiramo basaga 35, bakajya bahererekanya udufuka tw’umucanga urimo amabuye y’agaciro, bayungurura mu buryo butemewe ku buso bugera nko kuri hegitari imwe.

Amakuru avuga ko uwaheze mu kirombe asanzwe ari ku rutonde rw’abakora ubucukuzi butemewe muri ibyo bice, kuko aherutse no gufatirwa mu banyogosi (abacukuzi batemewe).

Mu nama yo mu kwezi k’Ugushyingo 2023, yahuje abayobozi ba Kompanyi zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abayobozi b’inzego z’ibanze batunze agatoki ba nyiri amakompanyi kuba inyuma y’ubucukuzi butemewe, icyakora bakabihakana bavuga ko abacukura mu buryo butemewe babikora bihishe, ku buryo bitamenyekana.

Igitangaje ni uko amakuru atangwa ahabereye iyi mpanuka, bivugwa ko hashize nk’imyaka ibiri hacukurwa mu buryo butemewe, ariko byananiranye kubuhagarika.

Hari amakuru avuga ko hafi y’ahabereye impanuka n’ubundi haheruka gupfira abandi bantu, bari mu bucukuzi butemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni nk’ubucuruzi bw’urumogi n’ibindi biyobyabwenge. Umuyobozi w’Akagari n’uw’umurenge baba babizi bakaba barahawe akantu ko kubacecekesha cyangwa batinya umuntu ukomeye uri hejuru y’iyo business. Indwara ikomeye ikenera n’umuti ukomeye. Ibi nabyo bikeneye Ijambo ry’umukuru w’igihugu HE PK.

MUSANA Alphonse yanditse ku itariki ya: 10-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka