Muhanga: Bakeka ko umwana wabo yagurishijwe

Umukobwa w’umwangavu witwa Niyonagira Monique wa Minani Alexis amaze imyaka ibiri avuye iwabo ntawe abwiye kandi akaba ngo yaragiye nta byangombwa afite kuko indangamuntu ye yayisize iwabo.

Niyongira ngo yajyanwe i Kigali n’umwarimu mu itorera basenganaga, witwa Mazimpaka Danniel, none hashize imyaka ibiri batamuca iryera.

Minani avuga ko umwana we ashobora kuba yaragurishijwe kuko ngo amaze igihe atagaruka mu rugo.
Minani avuga ko umwana we ashobora kuba yaragurishijwe kuko ngo amaze igihe atagaruka mu rugo.

Ikibazo cy’ibura ry’uwo mukobwa ngo cyagejejwe kuri Stasiyo ya Polisi i Muhanga ariko ngo Polisi itegeka ko ababyeyi bafatanya n’uwamutwaye gushakisha uyu mwana ariko baramubura.

Mazimpaka ngo yemereye imbere ya Polisi ko ari we wajyanye uyu mwana w’umukobwa ariko ngo ntabwo yari agiye kumucuruza kuko ngo we icyo yashakaga kwari ukumushakira akazi kuko iwabo ngo bari batishoboye.

Nyina w’uyu mwana avuga ko ubwe yagiye i Kigali gushaka uyu mwana ndetse agatanga n’amatangazo muri RBA ariko uyu mwana akaba yarakomeje kubura ikibazo bakagihagarikira aho.

Agira ati “Ikibazo nkigeza kwa mudugudu nyuma aranyandikira ngo njye kuri polisi bantuma uwajyanye uwo mwana mugejeje kuri polisi yisobanura avuga ko umwana twamufashe nabi kubera ubukene akaba yaragiye kumushakira akazi i Kanombe”.

Umuryango wa Niyongira ubu waheze mu gihirahiro kubera kubura umwana wabo kandi nta cyangombwa na kimwe yagiye afite, ukaba usaba inzego z’umutekano kubasha kumubona kuko kugeza ubu batazi aho aherereye kandi uwamujyanye yigaramiye.

Kuburirwa irengero k’uyu mwana w’umukobwa ngo ni ikimenyetso kimwe mu byatuma abantu bakeka ko yaba yarashowe mu bikorwa by’icuruzwa ry’abana, cyakora ngo biranashoboka ko yaba yarahindutse inzererezi kuko na we yagiye atagishije inama ababyeyi.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Imiyoborere Myiza, Karamage Jean Damascène, asaba ababyeyi kuba maso bakamenya imyitwarire y’abana babo n’uko bayikurikirana.

Abana na bo kandi ngo bagomba gukomera ku muco bakareka kwifuza kuko ababashuka bakabacuruza babasezeranya ubukire.

Ababonye ibimenyetso by’abashaka gutwara abana mu buryo budafututse bagirwa inama yo kujya batangira amakuru ku gihe mu nzego z’umutekano: polisi 3512, Ikigo gishinzwe imigenuzrire y’uburinganire 5798, ubushinjacaha bukuru 3637, MINADEF 3945.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 6 )

Uwomuntu yajyanye uwomwana wumukobwa akwiye gukuricyiranwa kuko yamujyanye atabanje kubisaba ababyeyibe bigaragarako yamwibye nokumugurisha yaba yaramugurishije.

Jeannette yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

kuki police idafata uwo mwarimu wamujyanye ngo yerekane uwo yamushyikirije nawe yerekane aho umwana aherereye?Nyamuneka mwitererana abo babyeyi.

Nsengimana Celestin yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Aha polisi ntiyakoze akazi kayo neza! Uyu mwarimu wajyanye umwana i Kigali niwe wagombye kubazwa iby’izimira rye, akanamushakishiriza kutamubura.Iki si ikibazo cy gukinsiha please! Naho ababyeyi bo murabarenganya kuko nta ruhare bagize mu ibura ry’umwana wabo. Gukena siyo mpamvu ituma umwana abura kuko mu gihugu cyacu hari abakene benshi cyane kandi babana n’abana babo.

Migambi yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

kuki police idasaba uwo wamujyanye kujya kwerekana aho yamushakiye akazi?ubwo ntiharimo uburangare?ese ubwo ninde uzabazwa ubukererwe bwo gukemura ikibazo cy’uwo mwana niba koko ababyeyi be baragitangiye igihe?

miweto yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

IBI SI AMAHANO; none se ko umwana afite uwamujyanye naho yamujyanye kuki atabibazwa. Aho i KANOMBE yamujyanye kuki atajya kuherekana. Kuki yatinyutse kujyana umwana nta ndangamuntu ? None se wajya gushakira umwana akazi, ukamujyana nk’umutorokesheje. Kuki atabanje kubibwira iwabo ko agiye ku mushakira akazi. Agarutse se, yababwiye aho amusize? Kuki yatinyutse ku mujyana ntandangamuntu?

Kuki we atakurikiye ngo nyuma amenye amakuru y’uwo yagiriye impuhwe zo gushakira akazi. Mu izina ry’amategeko uyu mugabo agomba kubazwa iby’uyu mwana. Sinumva ukuntu polisi yitwaye cg ikomeza kwitwara ijenjekera uyu mugabo wajyanye umwana ahantu nawe atazi.

G yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka