Muhanga: Bahagurukiye abajya mu ngendo ku munsi w’umuganda
Ubuyobizi bw’akarere ka Muhanga bwari buherutse gukorana inama kuri gahunda yo kunoza umuganda hemezwa ko abatwara imodoka ku munsi w’umuganda bazafatwa bagahanwa ari nabyo byashyizwe mu bikorwa.
Imodoka esheshatu zitwara abagenzi nizo zafashwe zishyirwa muri stade n’abazirimo baka bongeye kuganirizwa Ku itegeko ry’umuganda mbere yo guhanwa.

Itegeko rivuga ko umuturage wasibye umuganda acibwa amande y’amafaranga 5.000 naho abashoferi bo bahanirwa kwanga umuganda bagacibwa 25.000.
Polisi i Muhanga yongeye kwibutsa ko usibye abadiventiste b’umunsi wa Karindwi nabo bafite amakarita abandi bise bibagirwa gusiba umuganda bakifatira ingendo.

Kuba hari abavuha ko bazinduka bagakorera umuganda aho bagiye ndetse n’abavuga ko batari nazi ingaruka ngo itegeko rihana rititaye ko barizi igihe cyose bigaragaye ko ikosa ryakozwe.

Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|