Muhanga: Ba gitifu b’utugari barinubira ko bagabanirijwe imishahara

Abakozi b’akarere ka Muhanga ku rwego rw’akagari bo baratangaza ko bagabanirijwe umushahara kandi bigakorwa batabanje kubiteguzwa mu gihe abandi bakozi ba Leta bakomeje kugenda bongezwa imishahara.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bahembwaga amafaranga ibihumbi 105 ariko yaramanuwe agezwa ku bihumbi 88. Abakozi b’utugari bashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere bari barasinye kontaro y’amafaranga 104 nabo bamanuwe bagezwa ku mafaranga ibihumbi 73.

Umunyamabanyabanga nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari two muri Muhanga wasanze yarahembwe umushahara udasanzwe ahembwa yagize ati: “hari abo usanga bahembwa ibihumbi 300 cyangwa 200 kandi mwese mufite amashuri amwe ariko twe n’intica ntikize twahabwaga barayikase, aka ni akarengane”.

Aba bakozi bavuga kandi ko bamaze kugerwaho n’ingaruka z’uku gukatwa imishahara cyane ko usanga abenshi baba barafashe inguzanyo mu manki hakurikijwe imishahara bahembwaga kandi amafaranga banki yabakataga ntazagabanuka.

Abandi nabo bavuga ko bari baratangiye kwiga birihira kugira ngo bongera ubumenyi none kuba bagabanirijwe umushahara ngo bizabagora.

Aba bakozi bashyira ikosa ku buyobozi bw’akarere kuko ngo urebye nta handi abakozi bagabanyirijwe imishahara kandi ngo bahawe akazi n’akarere ntibagahawe na minisiteri.

Mutakwasuku, umuyobozi w'akarere ka Muhanga.
Mutakwasuku, umuyobozi w’akarere ka Muhanga.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko impamvu amafaranga yagabanutse aho kwiyongera nk’abandi byatewe nuko mu busanzwe abakozi b’utugari two muri aka karere bahembwaga amafaranga menshi asumba ayari asanzwe abagenewe bityo rero ngo bakaba barasabwe ko bashyirwa ku rugero rumwe n’abandi.

Ubugizi bwa nabi muri Muhanga bukomeje kwiyongera

Mu karere ka Muhanga kandi haravugwa ubugizi bwa nabi bukomeje kwibasira abatuye ibice bituriye umujyi.

Mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 20/08/2012 hagaragaye ubugizi bwa nabi mu mudugudu wa Biti mu kagari ka Nyabisindi no mu mudugudu wa Kagitarama mu kagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye.

Aba bagizi ba nabi ahanini bose baba bitwaje imipanga ari nayo batemesha abo bateye mu ngo ndetse n’abo bategera mu nzira.

Abatewe mu mudugudu wa Biti bavuga ko ubwo batakaga babuze ubatabara kandi baba mu gipangu kirimo ingo inye zifatanye.

Niwemfura Jonh Espere avuga ko ubwo bari bicaye mu nzu mu masaha ya saa tanu babonye abantu barunguruka mu muryango, yahise asohoka ashaka kubabaza icyo bashaka, bahita bashaka kumugirira nabi.

Agira ati: “nyuma yo kunkubita ikintu cyanciye intege ntamenye neza bahise bashaka no kuntema ariko abagore bari mu nzu bahita baza bamfasha kurwana, bahita batema umushyitsi mu mutwe, twiruka tujya ku muhanda nta muntu uradutabara”.

Ukurikije ubugizi bwa nabi bwagiye bukorwa usanga ababukora baba batagambiriye kwiba kuko abo batema ntawe bagira icyo bambura.

Mugunga, umuyobozi w'umurenge wa Nyamabuye.
Mugunga, umuyobozi w’umurenge wa Nyamabuye.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste, avuga ko abagirirwa nabi atari abantu bamwe gusa nk’uko bimaze kugaragara ahubwo ngo abagizi ba nabi ngo nibo bashobora kuba bafite ibyo bahuriyeho.

Mugunga akomeza avuga ko abakora ibyo bishoboka ko bafite umugambi wo guhungabanya umutekano ariko kuva hari bamwe bamaze gufatwa hari icyo bigiye gufasha kuko ubundi abakoraga ubu bugizi bwa nabi bwose nta n’umwe wafatwaga.

No mu mudugudu wa Kagitarama mu kagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye umucuruzi yibasiwe n’abagizi ba nabi muri iryo joro, kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya Kabgayi.

Magingo aya babiri mu bakekwaho guhungabanya umutekano i Nyabisindu batawe muri yombi, kuri ubu bafungiwe kuri station ya polisi ya Nyamabuye.

Abatuye i Nyabisindu bavuga ko zimwe mu mpamvu ziha aba bagizi ba nabi icyuho, ari ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ataboneka muri ako gace. Ikigo gitanga umuriro w’amashanyyarazi mu Rwanda (EWSA) akenshi cyohereza umuriro muri ako gace mu masaha ya sayine z’ijoro.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 2 )

Nshuti banditsi namwe Basomyi,Muzakore ubugenzuzi kuko ngira ngo mu rwanda hose hakorwa amarondo,kandi buri rugo rwakwa amafranga y’umutekano.ikibazo ni iki? ko bavuga ko amarondo akorwa ubwo bugizi bwa nabi buva kuki? cg abo bakora amarondo ni nabo bakora ibyo byose cg se bakaba bafatanya nababikora se? umuntu ashobora kuva mu kagari kamwe akarenga akandi akarenga umurenge wose ntawe uramubona bavuga ko barara amarondo? icyo ni cyo kibazo cyange ubundi habonetse igisubizo kuri kino kibazo nshobora kuba ntihariye nkeka ko umutekano waboneka ibibazo bikagabanuka.Murakoze

JOBA yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

plz inzego zumutekano nukuri mugerageze kuva kumuhanda mwinjire muhagarare no muri quartier bizafasha kongera security!thx

rwanda rugari rwa gasabo yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka