Muhanga: Avuga ko uwamujyana Iwawa ubuzima bwe bwaba bwiza

Umwana w’imyaka 17 witwa Higaniro Jules aravuga ko uwamufasha akamujyana mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa ubuzima bwe bwahinduka.

Higaniro ni umwe mu bana bo mu muhanda baba mu mujyi wa Muhanga. Iyo umurebye mu gihagararo ni muto ugereranyije n’imyaka 17 avuga ko afite, akavuga ko abana n’abandi bana bagera kuri 35 kandi bafite imyaka mike.

Bamwe muri aba bana usanga ubuzima bwabo bwa buri munsi barangwa no kunywa ibiyobyabwenge, ibi bikaba bigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse bigateza n’umutekano muke.

Uyu mwana avuga ko uwamujyana Iwawa wenda ubuzima bwe bwahinduka bwiza.
Uyu mwana avuga ko uwamujyana Iwawa wenda ubuzima bwe bwahinduka bwiza.

Jules Higaniro avuga ko nyina yitabye Imana se umubyara agashaka undi mugore agatangira kumufata nabi ari nabyo ngo byatumye yigira mu muhanda aho atunzwe no kwinywera kore.

Uyu mwana avuga ko akomoka mu karere ka Rwamagana aho yavuye nyuma yo kunanirwa kubana na mukase, mu buzima bwe aba yinywera kore aho avuga ko agacupa ka kore akanywa mu gihe cy’isaha, akaguze amafaranga y’u Rwanda 300.

Igitangaje ni uko bamwe muri aba bana bivugira ko bazi ububi bw’ibiyobyabwenge n’ubwo babinywa ariko ugasanga nta gahunda yo kubivaho bafite kuko ngo aribyo bifashisha kugira ngo basinzire cyangwa babone amahoro.

Higaniro (n’agacupa ka kore ku munwa) avuga ko hagize umwitaho akamufasha kuva mu muhanda akabona ubuzima bwiza atazawugarukamo, ariko kandi ngo abashinzwe umutekano bahora bamufata bakamwohereza mu kigo cyabugenewe (Transit Centre) yavamo akagaruka ku muhanda.

Agira ati «nkamwe nk’abayobozi mumfashije nkajya nko ku Iwawa yenda nagira icyo mpigira ubuzima bwange bugahinduka, kuko ibiyobyabwenge binyica mu bwenge nkarwana n’abantu kandi ntabarusha n’imbaraga ».

Uyu mwana avuga ko agacupa ka kore kagura amafaranga 300 akanywa isaha imwe.
Uyu mwana avuga ko agacupa ka kore kagura amafaranga 300 akanywa isaha imwe.

Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo, Gashugi Innocent avuga ko nk’uko uyu mwana abivuga, abana bo mu muhanda bahangayikishije ariko ko hari ibimaze gukorwa mu rwego rwo kurwanya iki kibazo n’ubwo kidakemuka burundu.

Uyu mukozi avuga ko abana basaga 200 bamaze koherezwa ku Iwawa aho bongera gufashwa kugaruka mu buzima bwiza kandi ko abavuyeyo ubu babayeho neza biteza imbere.

Ku kibazo cy’uko hari abakigaragara mu muhanda, Gashugi avuga ko biterwa n’uko mu miryango bakomokamo baba babuze amahoro, iyi ikaba ari imbogamizi ikomeye kuko mu gihe imiryango itabanye neza abana bo mu muhanda bazakomeza kubaho.

Gashugi asaba ababyeyi n’abanyarwanda muri rusange kwita ku burere bw’abana kandi bagatekereza ko kurera neza ari ukubaka ejo heza h’igihugu n’abanyarwanda muri rusange, cyakora akanavuga ko kurwanya ubuzererezi bigomba gukomeza.

Mu mujyi wa Muhanga hagaragara abana bo mu muhanda ahanini usanga batuzwe no gusabiriza kugira ngo babone icyo barya, rimwe na rimwe ugasanga banatwaza abantu imizigo bakabahemba amafaranga make.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 1 )

ruswa turayamaganye kuruhare rwa buriwese yumve ko agomba guca ruswa

Tuyisenge fionna yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka