Muhanga: Arishyuza indezo y’ibihumbi 200Frw ngo umwana we asubire kwiga

Umubyeyi wo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, arishyuza umugabo babyaranye abana, indezo y’ibihumbi 200Frw kugira ngo abashe kohereza umwana we ku ishuri.

Uyu mubyeyi avuga ko uwo babyaranye amusigayemo ibihumbi 200Frw ku ndezo agenera abana
Uyu mubyeyi avuga ko uwo babyaranye amusigayemo ibihumbi 200Frw ku ndezo agenera abana

Uwo mubyeyi avuga ko kuva umwaka w’amashuri 2023-2024 watangira, umwana we wari ugeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, atabashije gusubira ku ishuri kubera kubura ibikoresho.

Uwo mubyeyi avuga ko kuva mu mwaka wa 2008, uwo babyaranye abana yategetswe n’Urukiko kujya atanga ibihumbi 10 by’indezo kuri abo bana babiri, ariko ntiyayatanga neza kuko byageze n’aho agera mu bihumbi 800Frw.

Agira ati “Ibaze kubara 10,000Frw ukageza mu bihumbi 800Frw imyaka yaba ishize, ikibazo gihari ni uko atajya yishyura ayo mafaranga ngo mfashe abana banjye kujya kwiga, umukuru wari ugeze mu wagatandatu w’ayisumbuye, ubu yirirwa arira kubera kubura uko ayja ku ishuri, kuko asabwa kwishyura asaga ibihumbi 140Frw”.

Uwo mubyeyi avuga ko nyuma y’igihe umugabo babyaranye yagiye amuha amafaranga macye macye, ubu akaba amurimo ibihumbi 200Frw ku buryo ayamuhaye, yabasha kohereza uwo mwana we ku ishuri.

Agira ati “Iyo nishyuje uwo mugabo ambwira ko abana bakuze ahubwo ngo abakeneye, ariko nkibaza uko namuha abana yanze kurera kuva na kera akaba abashaka bakuze, ndifuza ko yampa ayo mafaranga kuko abana banjye bazi ubwenge bagiye biga nabi ariko bagatsinda amasomo”.

Arongera ati “Mubambarize,uwo mugabo igihe umwana acuka ku mubyeyi we, nta kintu arimo kumfasha, yitwaza ko umwana ugejeje ku myaka 18 adakomeza guhabwa indezo. None se turamushyira he ko umwana wanjye yigaga, ndumva ari ihohoterwa nkorerwa n’abana banjye”.

RIB yasobanuriye abayobozi b'inzego z'ibanze uko bajya bamenyesha ibibazo by'abaturage kugira ngo ibyo ifite mu nshingano ibikemure
RIB yasobanuriye abayobozi b’inzego z’ibanze uko bajya bamenyesha ibibazo by’abaturage kugira ngo ibyo ifite mu nshingano ibikemure

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Aimable Ndayisaba, avuga ko ikibazo cy’uwo mubyeyi akizi ko uwo babyaranye atahagaze neza mu nshingano zo kurera abana be, kandi ko habayeho kuburana kurangiza urubanza bikaba byaragoranye, kuko hari ibiteganywa ngo umuntu arangirizwe urubanza.

Avuga ko kuba uwo mugabo atanga ayo mafaranga biguru ntege, byaba biterwa no kuba uwo mugore babyaranye ngo yaramwangishije abana, kandi ko urukiko rutagaragaje igihe abo bana bazahagarikirwa indezo batsindiye, icyakora ngo natishyura ayo mafaranga asigaye, hazabaho kuyakura mu bye ku ngufu.

Agira ati “Uko byagenda kose ariya mafaranga agomba kuyakwishyura, kuko nubwo uwo mugabo avuga ko abana bakuze, nta mwana ukura yiga, turajya kumushaka tumusabe kwishyura amafaranga asigaye”.

Mu kiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa Cyeza aho urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwaganirizaga abayobozi b’inzego z’ibanze kurwanya ibyaha by’ihohotera rikorerwa abana, uwo mubyeyi n’abandi bahuje ibibazo, basabwe kujya birinda gusiragira mu Nkiko kuko ubwumvikane ari bwo bugira uruhare mu kunoza imibanire y’abashakanye.

Itegeko rigenga imanza mbonezamubano riteganya ko umwana areka guhabwa indezo cyangwa gucuka ku mubyeyi, iyo amaze gukura ariko bigaragara ko hari aho akura ubushobozi bwo kwibeshaho, ariko umwana wiga we aba agomba kugira uburenganzira bwo kwishyurirwa amashuri.

Ibibazo by'abana bahohoterwa byagaragajwe mu Murenge wa Cyeza
Ibibazo by’abana bahohoterwa byagaragajwe mu Murenge wa Cyeza

Umunyamategeko Gatari Sarim, avuga ko iyo ababyeyi batabana bafitanye abana, Urukiko rubifitiye ububasha rushobora kugena ibyo abo bana bahabwa kugira ngo bige, ariko igihe bitagaragajwe bakaba bageze ku myaka 18, bo ubwabo bashobora kwitangira ibirego mu Rukiko rugategeka ababyeyi kubishyurira abana amashuri, iyo bo ubwabo batabasha kugena uko abana baziga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka