Muhanga: Amazi ya AFDB azakemura burundu ibura ry’amazi mu mujyi

Ishami ry’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) mu Karere ka Muhanga riratangaza ko umuyoboro mushya w’amazi uri kubakwa na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AFDB) ari yo yitezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Muhanga.

Imiterere y'ibice bigize umujyi wa Muhanga ituma hari ahagera amazi azamuwe n'imashini inshuro nyinshi
Imiterere y’ibice bigize umujyi wa Muhanga ituma hari ahagera amazi azamuwe n’imashini inshuro nyinshi

Ibyo biravugwa mu gihe hari ibice bimwe by’umujyi birimo nka Munyinya, Kivumu na Karama bikunze kubura amazi kubera ubukeya bwayo, kuko ahagera yagabanutse kubera ko agera ku bahatuye yabanje kuvomwa n’abatuye mu nzira ziganayo.

Umukozi wa WASAC ushinzwe ibikorwa by’amazi mu Turere twa Muhanga, Ngororero na Kamonyi, avuga ko umujyi wa Muhanga nibura ukeneye metero kibe 6000 z’amazi ku munsi, mu gihe ubu haboneka gusa metero kibe 4000 ku munsi.

Avuga ko ibice bikunze kubura amazi ari ibigerwamo n’amatiyo matoya ku buryo nihakorwa imiyoboro hazoherezwayo amatiyo manini, kandi uburyo bwo kuzamuza amazi imashini bukazagabanuka kuko imiyoboro izajya iyageza kure nta kwifashisha imashini.

Agira ati “Hari nk’aho amazi agera anyuze mu mashini ziyazamura inshuro enye, urumva nawe ayo mazi ukuntu aba yagoranye, uko umuyoboro ugenda ukura ni na ko amatiyo agabanya ubunini ni na ko amazi agerayo bigoranye, ariko umuyoboro mushya uzafasha benshi kugerwaho n’amazi”.

Ni amazi atangwa n’inganda nto ebyiri zubatse i Gihuma mu Mujyi wa Muhanga, rumwe rukaba rwarubatswe muri za 1985 urundi rwubakwa nyuma ya 2005, aho rumwe rutanga nibura litiro 2000 ku munsi.

Abatuye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Munyinya bavuga ko kuba hatagera amazi ahagije ari imbogamizi, kuko bigoye kubona aho wavoma muri uwo mudugudu.

Bavuga ko byaba byiza hashyizwe imabaraga mu kuzuza ikigega cy’amazi kihasanzwe kuko ubu hakoresha uburyo bwo gusaranganya kandi budashobora guhaza abahaturiye, bityo uburyo burambye bwo gukemura ikibazo akaba ari ugushakira mu kuyongera.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ibikorwa remezo Onesphole Nzabonimpa avuga ko hari urundi ruganda rugiye kubakwa mu mirenge ya Kabacuzi na Cyeza ruzatanga metero kibe 9000 ku munsi ku buryo umujyi wa Muhanga uzabona amazi ndetse n’iyo mirenge ikikije umujyi.

Nzabonimpa avuga ko mu mezi arindwi ari imbere ibyo bikorwa bizaba birangiye ku buryo amazi azaba amaze kuboneka ku buryo nta duce tuzongera gufungirwa amazi ngo utundi tuyabone.

Amatiyo y'amazi yamaze gushyirwa ahanzanyuzwa umuyoboro mushya
Amatiyo y’amazi yamaze gushyirwa ahanzanyuzwa umuyoboro mushya

Agira ati “Imirimo yo gusana no kubaka imiyoboro mishya igeze kuri 46% hakaba hateganyijwe kubakwa imiyoboro no gusana igera kuri 78km z’uburebure, ari naho hateganyijwe gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mujyi wa Muhanga”.

Akarere ka Muhanga gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 319, naho 17% byabo bakaba batuye mu Mujyi wa Muhanga ari nabo bakenera amazi mesnhi atunganyirijwe mu nganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka