Muhanga: Amateme yangijwe n’ibiza abangamiye ubuhahirane

Abaturage batuye mu Mujyi wa Muhanga barasaba inzego z’ubuyobozi kubasanira amateme ahuza ibice bitandukanye by’umujyi, kuko yangiritse agahagarika kugenderana no guhahirana.

Umunyegare ntashobora gutambuka bisaba kuriterura
Umunyegare ntashobora gutambuka bisaba kuriterura

Ni amateme yangijwe ahanini n’ibiza by’imvura biheruka, ariko hakaba n’andi yagiye asaza ntasanwe bigatuma ubu kuyakoresha bigoye haba ku bajya mu masoko, n’abajya gushyingura bakoresheje imodoka.

Uva mu Mujyi wa Muhanga ugana mu bindi bice hagaragara amateme mato yo ku rwego rw’imirenge ashobora gukorwa hifashishijwe ibiti, n’andi bisaba kubakira kugira ngo asanwe, mu gihe bitarakorwa abakoresha izo nzira bakaba bari mu bwigunge cyangwa bigoye kuhanyura n’amaguru cyangwa ibinyabiziga.

Ku mateme ahuza Utugari twa Gahogo wambuka ujya muri Gihuma, ndetse n’iriva mu mujyi ryambuka mu Kagari ka Gifumba, ni hamwe mu hangiritse ku buryo baba abanyamaguru, amagare, moto n’imodoka bitoroshye kuhanyura.

Umwe mu basaza wari ugiye kwa muganga yicumbye akabando, yagombye gufashwa kwambuka, avuga ko iryo teme rimaze igihe ryangiritse ariko ntako batasabye ubuyobozi kurisana bagaheba.

Abasaza ni ukubarandata
Abasaza ni ukubarandata

Agira ati “None wowe ntureba ukuntu habaye, nta moto yahanyura, nta modoka byo byarangiye kera, uze kureba igihe mpamara ntegereje uwanyambutse kuko nshobora kuzungera nkagwamo. None se ubu umuyobozi w’umudugudu ntahazi, uw’akagari we se ntahazi, ubu umuyobozi w’umurenge ntahazi, ariko bagumya kurebera gusa”.

Ku rundi ruhande, iteme rijya ku irimbi rya Gihuma wambukiye i Gahogo na ryo ryarangiritse, ku buryo abagiye gushyingura badashobora kugeza umurambo ku irimbi, bigasaba ko baheka isanduku ku biti, naho ku ruhande rwa Gahogo ugana Gifumba ahitwa mu Rugarama ho hatangiye gusizwa ngo hubakirwe iteme rikomeye.

Umwe mu bamotari bahanyura, avuga ko benshi na we arimo bagiye barigwamo kenshi cyangwa ibinyabiziga bigaheramo bagatanga serivisi zitanoze ku bagenzi cyangwa bose bakagwamo.

Kuhacana imizigo ntibyoroshye
Kuhacana imizigo ntibyoroshye

Agira ati “Biradushimishije cyane kuba iri teme rigiye gusanwa, hari ukuntu wahanyuraho ipine ikaba iratirimutse muguyemo ariko kuba rigiye gusanwa, biratuma abamotari tworoherwa, n’abagenzi badutega biborohere”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye ahangiritse amateme menshi ahuza utugari twa Gahogo, Gifumba na Gihuma mujyi wa Muhanga, avuga ko hatanzwe raporo igaragaza urutonde rw’amateme abaturage bashobora gusana mu miganda idasanzwe, ariko hari ibitaruzuzwa nko kubona ibiti.

Avuga ko nubwo ibiti bitemwa mu mashyamba ya Leta cyangwa ay’akarere bisabirwa uburengenzira bikaba biri gukorwa, naho indi mbogamizi ikaba ari amateme asaba ubushobozi burenze ubw’umurenge, ayo akaba agomba gukorwa ku nkunga n’akarere.

Agira ati “Icyatubangamiye ni ukwaka ibyo biti ngo tube dukoze amateme dushobora kubonera ubushobozi, naho asaba ko yubakirwa kugira ngo n’ubundi atongera kwangirika vuba twasabye akarere ko kabidufashamo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko amateme menshi yo muri Muhanga yangijwe n’ibiza ku buryo hari ayo akarere katashobora gusana harimo nk’ahuza ako karere n’uturere twa Gakenke, Ruhango, na Ngororero.

Avuga ko hari andi mateme yoroheje amaze gutegurirwa ingengo y’imari yo kuyasana bikazakorwa ku bufatanye na VUP, aho abaturage bazahabwa imirimo bazajya banayihemberwa, kandi ko hari inyigo ziri gukorwa n’ikigo gishinzwe ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) ngo zizafashe kubaka ibiraro bikomeye.

Agira ati “Hari ibiraro bine, bibiri byo ku Muvumba uturutse Nyabinoni na Kibangu, iteme rya Gahira i Kibangu n’iriduhuza na Ruhango rya Miguramo, azakorwa ku bufatanye na (RTDA), naho amateme ahuza udusozi n’utundi yambuka igishanga agana hirya yose tuzayakora ku mishinga ya VUP itangiye”.

Kayitare avuga ko abaturage bazakora iyo mirimo bamaze gutegurwa, kandi ubushobozi bukaba butegerejwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, aho abantu basaga 2,000 bazitabira iyo mirimo, bashobora kwiyongera ari bo bazatoranywamo n’abazakora ku mateme.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka