Muhanga: Akarere ntikazihanganira abadasorera ubutaka bitwaje ubukene

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasabye abafite ibibanza byashyizwe mu bigomba gusora ariko ntibasore kubibyaza umusaruro kugira ngo babone ay’imisoro cyangwa bakabigurisha.

Abenshi ni abafite ibyangombwa by'imiturire.
Abenshi ni abafite ibyangombwa by’imiturire.

Bamwe mu barebwa n’icyo kibazo ni abafite ibibanza biherereye mu nkengero z’Umujyi wa Muhanga ariko ntibabisorere bavuga ko nta mikoro bafite.

Ibyo bituma uko umwaka ushize bashyirwaho amande, bikabatera ubwoba ko byazababyarira ibihano umunsi ubuyobozi bwabahagurukiye.

Umusaza Nizeyimana Laurent wo mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko ubutaka atuyeho buriho inzu abamo n’igice cyo guhinga kirimo insina, asabwa gusorera amafaranga ibihumbi 100Frw buri mwaka.

Avuga ko kuva muri 2013 ubwo yahabwaga icyangombwa cy’ubutaka, atigeze atanga umusoro na rimwe kuko ngo ko ntaho yawukura.

Agira ati “Biriya bintu sinzi ukuntu ubuyobozi bwabipanze. Ibihumbi 100Frw mu mwaka nayakura he ko ntaranayatunga! Nibadohore rwose bayagabanye wenda umuntu azagurishaho gato abishyure kuko ubu amaze kuba menshi.”

Muri aka gace abaturage babarirwa umusoro w’ubutaka wa 25Frw kuri hegitari. Amande y’ubukerererwe abarwa buri kwezi. Abatubahiriza igihe cyo kuwutanga, bafite impungenge z’uko umusoro uzageraho ukarenga agaciro k’isambu leta ikayifatira.

Twagiramungu Alexis na we wo mu Kagari ka Gifumba, avuga ko umwenda w’umusoro w’ubutaka bw’ababyeyi be ugeze ku bihumbi 800Frw.

Ati “iyo bakwandikiye umusoro umwaka ugashira ntuwutange, uko ukwezi gushize amande agenda yiyongera ku buryo tuzisanga ubu butaka tuburimo atari ubwacu bitewe n’umwenda wa Leta.”

Uwamariya Beatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, aragira inama abatabyaza umusaruro ubutaka bwabo kubugurisha cyangwa kubukodesha n’ababishoboye kugira ngo ayo mafaranga y’umusoro aboneke.

Ati “Itegeko ryo gusorera ubutaka ryashyizweho kugira ngo bubyazwe umusaruro. Byari ngombwa ko habaho guhwitura abaturage ariko ikigaragara ni uko hari ababupfusha ubusa.”

Gusa yongeraho ko abatishoboye 2,149 bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ari bo akarere kemeye gusonera. Avuga ko uretse abo bashyizwe mu bazasonerwa abandi nta rwitwazo bafte rwo kudasora.

Mu Karere ka Muhanga ubwitabire bwo gusorera ubutaka buri kuri 74%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko abayobozi bo mukarere ka Muhanga batwkereza uburenganzira abaturage bafite ku butaka bwabo? None se iyo umuntu asorera ubutaka bwiswe ubwo gutura, hanyuma yajya gushaka icyangombwa cyo kubaka bakamubwira ngo nta Master plan ihari ngo abantu bose ngo ni bajye kubak i Ruli bagira ngo abantu bose bafite ibibanza i Ruli? Ubwo baranginza bagatinyuka bakivugisha ak’ayo magambo? NNibatange ibyangombwa abantu biyubakire bareke kutudindiza, cyangwa his Excellence abakubite izo kukibuno bave mu Equipe twikomereze mu iterambere. Kububyaza umusaruro se uwo avuga ni ukuhe bataduha ibyangombwo ngo twiyubakire!

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka