Muhanga: Akarere kahagurukiye abanyereza ibigamije gufasha abatishoboye
Abantu batandatu bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga bamaze kugezwa imbere y’inzego z’umutekano bakurikiranweho gutanga no kugurisha mu buryo butemewe, inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Muri abo bafashwe ariko ngo ntawe ufunze kuko usibye abacitse bakaba bagishakishwa, abandi bagiye bahita bishyura amafaranga babaga bagurishije, bakisubirira mu ngo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko igikorwa cyo gushakisha ababa bagira uruhare mu kugurisha inka zatanzwe muri "Gira inka" cyatangiye nyuma y’uko bigaragaye ko no mu tundi Turere hari abayobozi cyangwa abaturage batubahiriza amabwiriza agenga iyi gahunda.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko abantu batandatu ari bo bamaze gufatwa ariko gahunda igikomeje yo gushakisha n’abandi.
Mutakwasuku avuga ko bamwe mu bafashwe basubije amafaranga yagurishijwe izi nka, naho igikorwa cyo gushakisha abandi baba barakoresheje nabi umutungo wa Leta, kikaba kiri gukorwa mu byiciro bitatu, ari byo: Gahunda y’ubwisungane mu Kwivuza (MUSA), gahunda ya VUP ndetse na "Gira inka" nyine.
Itsinda ry’ubugenzuzi ngo rikazaba ryamaze gushyira ahagaragara ibyarivuyemo mu mpera z’iki cyumweru cyatangiye ku wa 06 Mata 2015.
Mayor Mutakwasuku agira ati “Twabonye ko no mu tundi turere bagize iki kibazo duhitamo gukora igenzura tukaba tumaze gufata batandatu muri gahunda ya "Gira inka", ariko bikaba bigikomeje, naho MUSA yo muduhe iki cyumweru tuzaba twabonye amakuru”.
Mu Ntara n’Uturere byakunze kugaragara ko abayobozi bamwe bakurikiranwaho ikoresha nabi ry’umutungo wa Leta, gahunda za MUSA, VUP na "Gira inka Munyarwanda" zikaba ziri mu zatumye abayobozi n’abaturage bakurikiranwaho amakosa yo kuzikoresha nabi.
Akarere ka Muhanga nako kakaba kiyemeje gusuzuma niba ntawaba akihishemo akora aya makosa, akagaragazwa mbere y’uko abonwa n’abandi.
Mu isuzuma ryakozwe umwaka ushize byari byagaragaye ko hari bamwe mu bakozi ba MUSA bakoze amanyanga mu kwishyuza amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, bategekwa kuyishyura.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi banyereza ifashanyo yajyenewe abatishoboye bakwiriye guhanwa kuko ibyo ntago aribyo bagakwiriye kuba intangarujyero yabandi bayoborwa murakoze.
abayobozi banyereza umutungo w’abatishoboye bahanwe kuko ibyo bakora ntibikwiye i Rwanda kandi ku muntu w’umuyobozi