Muhanga: Akajagari mu kazi ni ryo kosa rya mbere rituma katagenda neza -Padiri Kayisabe

Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Kabgayi, Padiri Kayisabe Védaste aratangaza ko kuba hari abakozi bakora bafite akajagari mu kazi ari byo bituma batagera ku musaruro ushimishije.

Mu kiganiro ku murimo yahaye abakozi b’Akarere ka Muhanga ku wa 01 Gicurasi 2015 ubwo baganiraga ku cyo umurimo ari cyo, Padiri Kayisabe yabagaragarije ko hari bamwe mu bakozi bakora bagamije kunezeza umubiri no kwigwizaho ibyo batavunikiye, abibutsa ko gutanga serivisi zitanoze no gukora udafite gahunda ari ikosa rikomeye ku mukozi wese.

Padili Kayisabe asaba abayobozi kwitandukanya n'akajagari mu kazi.
Padili Kayisabe asaba abayobozi kwitandukanya n’akajagari mu kazi.

Padiri Kayisabe ashima uburyo Leta yashyizeho gahunda y’imihigo kuko ari bumwe mu buryo butuma abakozi bagira ibyo bagenderaho mu gutunganya akazi mu rwego runaka, bakareba uko gakorwa, ibyo bageraho, imbogamizi zikarimo n’uko zakemuka.

N’ubwo umurimo ukorwa ngo uheshe agaciro uwukora kandi umubesheho neza, Padili Kayisabe asanga ibyo wageraho byose wifitemo akajagari nta mibereho myiza uba ufite kuko ngo biba bisa nko kurara mu buriri budashashe neza.

Mutakwasuku avuga ko abigwizaho ibitabagenewe ku nyungu zabo bwite baba bitandukanyije n'ubwenge na roho.
Mutakwasuku avuga ko abigwizaho ibitabagenewe ku nyungu zabo bwite baba bitandukanyije n’ubwenge na roho.

Ashingiye ku rugero rw’abangiza ibidukikije, Padiri Kayisabe avuga ko gukora neza bisaba kugira ubwenge, agira ati “Uwatemye ibiti kuva mu gitondo muhuye wowe uvuye mu biro yakubwira ko yakoze kukurusha, ariko iyo yabikoze nabi hashira igihe ubutayu nk’ingaruka zikigaragaza, hari n’ababwiriza abantu gukora bica abandi, ubwo se ubwo ni ubwenge?”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku na we yongeye kugaruka kuri bamwe mu bakozi bakora nk’abitandukanyije n’ubwenge na roho.

Abakozi b'Akarere ka Muhanga basabwe gukorera inyungu rusange mbere yo guharanira izabo.
Abakozi b’Akarere ka Muhanga basabwe gukorera inyungu rusange mbere yo guharanira izabo.

Ahereye ku bigwizaho ibitari ibyabo, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga agira ati “Iyo utinyuka ugatema ishyamba rya Leta, atari ku nyungu rusange ugatwikamo amakara ukabazamo imbaho ukagurisha ugashyira kuri konti yawe, buriya ntuba witandukanyije n’ubwenge?”

Ikindi umuyobozi w’Akarere yibukije abakozi harimo kwirinda guca iteka no kubwiriza abantu kuyoboka kuko bijyana muri ya nzira yo kwirebaho ku nyungu ze aho gukorera abaturage no kugira urukundo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka