Muhanga: Ahavaga ibumba ry’amatafari hagiye guhabwa uruganda rukora amakaro

Abakora umwuga wo kubumba amatafari mu Karere ka Muhanga, barifuza ko uruganda rw’amakaro rutabatwarira ibumba bakoreshaga, kuko ryari ribafatiye runini mu gutunga imiryango yabo, gusa byamaze kwemezwa ko iryo bumba rizakoreshwa n’urwo ruganda mu rwego rwo kwagura ishoramari.

Ni uruganda runini ruzajya rutanga amakaro asaga metero kare 4000 ku munsi
Ni uruganda runini ruzajya rutanga amakaro asaga metero kare 4000 ku munsi

Ababumba amatafari bagaragaza ko hari bagenzi babo bamaze kumenyeshwa ko ubutaka bwo mu bishanga bakoreragamo, bazabwamburwa bugahabwa uruganda ruzatunganya amakaro rurimo kubakwa mu cyanya cy’inganda cya Muhanga.

Umwe mu babumba amatafari mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko ho bataraganirizwa niba bazakwa aho bakoreraga, ariko yamaze kumva ko abo mu gishanga cya Rwansamira mu Kagari ka Gahogo bamaze guteguzwa.

Avuga ko hari imbogamizi ikomeye igihe bakwamburwa aho bakoreraga kuko bizabahombya, ndeste n’amatafari make azaba asigaye abumbwa agahenda, abakozi bakicwa n’inzara.

Agira ati “Harimo imbogamizi ikomeye cyane, none se ayo makaro azashyirwa mu nzu zitubatse kandi ko zubakwa n’amatafari! Ngaho nawe ibaze abantu bari batunzwe n’ibirombe buko bazabaho nibabyamburwa”.

Ubuyobozi burimo kubikoraho iki?

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko ibishanga bizatangwa ku ruganda rw’amakaro, bitazagira ingaruka ku musaruro wavaga mu babumba amatafari.

Bizimana ahamya ko impamvu ibyo bishanga byahawe uruganda, biri mu rwego rw’ishoramari riteye imbere kuko wasangaga umusaruro w’amatafari gusa utinjiza agatubutse, kuko ibumba ryakoreshwaga n’ubundi mu buryo gakondo.

Avuga ko kugira ngo ababumbyi batazabura akazi, bwa mbere uruganda rw’amakaro ruzaha akazi abasanzwe bakora ibyo kubumba amatafari, naho amakoperative cyangwa abantu bari bafite ibyo bishanga bakareba ibindi bakora, kuko abakozi babo ari bo bazahabwa akazi ku ruganda.

Agira ati “Uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukoresha abakozi 300 ku munsi, utabariyemo ba nyakabyizi, kandi wasangaga abatunzwe n’ibumba hari igihe banategereza abakiriya b’amatafari bakababura n’ubundi ubukene bugakomeza”.

Yongeraho ati “Turi mu gihe cyo gukora ishoramari ryunguka kandi ryagutse, niyo mpamvu twahisemo gutanga ibishanga bya Leta bigahabwa umushoramari utuma ibumba ryongererwa agaciro, kurusha gukomeza kubiha abadatanga umusaruro uhagije”.

Ifuru itwika amakaro irimo kubakwa mu ruganda
Ifuru itwika amakaro irimo kubakwa mu ruganda

Uruganda rukora amakaro rurimo kubakwa mu cyanya cy’inganda cya Muhanga, rushobora kuba rwatanze amakaro ya mbere bitarenze kanama 2023, ubu ibikoresho birimo kubaka amafuru azatwika amakaro n’imashini byabugenewe bikaba birimo gushyirwa mu ruganda.

Uruganda rw’amakaro ruzaba rufite ubushoibozi bwo gukora metero kare zisaga ibihumbi bine ku munsi, rukaba ruzakoresha ibumba rivuye mu bishanga bya Hegitari zisaga 100 mu Karere ka Muhanga hakazashakwa irindi bumba mu Karere ka Ruhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Meya ko adasubiza ikibazo cy’abaturage babaza aho amatafari ahiye azava!!! Bazashyira amakaro mu nzu zubakishijwe iki ? Ibiti? Inkarakara gusa ? Cg abaturage bose b
bazubakisha block ?? Igitekerezo cyanjye ni uko batanga igishanga kimwe ikindi kigaharirwa amatafari ahiye ubundi Rwiyemezamirimo ufite ubushobozi akajya ajya gukura ibumba mu bindi bishanga bitari ibyo muri Muhanga gusa

Mugeni yanditse ku itariki ya: 14-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka