Muhanga: Ahahoze hitwa CND habonetse imibiri 57 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Muhanga buratangaza ko hari imibiri 57 y’abishwe muri Jenoside yabonetse ahahoze hitwa CND mu Mudugudu wa Kamazuru, Aakagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Iyo mibiri yatangiye kuboneka ku wa 12 Gashyantare 2021 ubwo abahinzi bahingaga. Batangiye babona umubiri umwe, bamenyesha inzego z’ubuyobozi barakomeza barashakisha hakaboneka imibiri 57, nyuma igikorwa kirasubikwa kubera amasaha.

Amakuru atangazwa na Ibuka mu Karere ka Muhanga avuga ko Kabgayi ahitwa kwa Kagwa hahoze Trafiporo hanazwi nka CND mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 habonetse umubiri, nyuma y’uko abahinzi 10 batunganyaga ahazahingwa ibigori bayigeragaho bahinga.

Ubuyobozi bw’Umurenge, Akagari na Ibuka bwihutiye kuhagera basanga abo bahinzi bakuriwe na Agronome Mpagaritswenimana Vedaste bageze ku mubiri umwe wabonywe na Ngirente Ildephonse ahagana 10h30. Yabonye uwo mubiri arimo ahinga na bagenzi be, babimenyesha abakoresha babo, ari bo Padiri Habyarimana Vincent, Umunyamategeko wa Diocese Gatolika ya Kabgayi na we ahita abimenyesha Ubuyobozi.

Padiri Mutabazi Innocent uyobora Caritas muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi n’inzego za RIB, Polisi n’abashinzwe umutekano na bo bahise bahagera hatangira igikorwa cyo gushakisha niba nta yindi mibiri ihari maze hanoneka 57, ubu ikaba yajyanwe ku biro by’Umurenge wa Nyamabuye.

Igikorwa cyo gukomeza gushakisha gitegereje gufatwaho umwanzuro n’izindi nzego bireba. Aha Kabgayi hitwaga CND mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari inkambi nini bivugwa ko nibura yari yarahungiyemo Abatutsi ibihumbi 50.

Ku itariki 02 Kamena 1994 akaba aribwo izahoze ari ingabo za RPA zabohoye Kabgayi hasigaye gusa ababarirwa mu bihumbi 10.

Mu nkengero za Kabgayi kandi hakunze gutangwaho amakuru ko hajugunywe imibiri y’Abatutsi bicirwaga kuri za bariyeri bagerageza guhungira i Kabgayi.

Iyi nkuru turacyayikurikirana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aha niho hakwereka ko ahantu hose huzuye imibiri y abatutsi bishwe muli Génocide abantu bazi neza aho ili ndavuga a bahutu batahigwaga ndetse bamwe banatuye,aho bali banahatuye biba aliko bararuciye barumira bamwe babubaka hejuru bagahinga hejuru babizi neza bagaceceka mungo zabantu mwarabyymvise i kigali mwarabyymvise gahogo,mwarabyumvise gitwe,mwarabyymvise mu masambu ya kiriziya Nyamagabe bivuzwe numwana wumukobwa abakuru bararyumyeho mwumva musambira none kabgayi ni henshi hakabura,numwe uvamo ngo abivuge yewe atari nomubakoze ubwicanyi aliko wabona ikigereranyo cyubwiyunge cyubworoherane kiri ngo hejuru ababivuga bajye badahera kuli ibi byose bihora bigaragara hagati mu baturage bahabaye imyaka yose ubwose wavuga ute ko abaho batazi ko abo bantu baraho!!

lg yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka