Muhanga: Abo Perezida Kagame yagabiye akanabatuza batangiye kwibohora ubukene

Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bari bakennye cyane batujwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Horezo, baratangaza ko batangiye kubona umusaruro mwiza ukomoka ku nka borojwe na Perezida Kagame muri gahunda ya ‘Gira inka Munyarwanda’.

Uwizeye avuga ko ubu yakwigurira isambu y'ibihumbi 300Frw mu minsi iri imbere
Uwizeye avuga ko ubu yakwigurira isambu y’ibihumbi 300Frw mu minsi iri imbere

Hashize imyaka ibiri abo baturage batujwe mu mudugudu wa Horezo aho imiryango isaga 100 yahatujwe yahawe inka zororerwa mu biraro rusange, amazu meza yo guturamo, irerero, ivuriro n’amashuri yubatse mu buryo bugezweho, amashanyarazi n’amazi.

Uwo mudugudu wemerewe abaturage watashywe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame ku itariki ya 04 Nyakanga 2018, washyizwemo iby’ibanze byose umuturage akenera, birimo n’inka zo korora ari na zo bavuga ko bakesha kubaho muri uwo mudugudu.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yabasura ngo arebe uko ibikorwa byashyizwe muri uwo mudugudu byahinduye imibereho yabo, bamugaragarije ko bishimiye ubuzima babayeho kuko benshi baje kuhatuzwa batagiraga amazu yemwe nta n’amatungo bafite.

Amazu batujwemo arimo n'ayubatse ajya ejuru
Amazu batujwemo arimo n’ayubatse ajya ejuru

Umuyobozi w’umudugudu w’ikitegererezo wa Horezo, Uwizeyimana Vincent waje kuhatuzwa atagira ikintu na kimwe avuga ko inka yagabiwe imaze kubyara kabiri akaba yarituye imwe mu zo yabyaye, akaba asigaranye nyina n’iyayo mu gihe cy’imyaka ibiri, agahamya ko iyo ari inyunganizi ikomeye mu kwiteza imbere.

Agira ati “Nta mvune tukigira kuko dufite ibikoresho byose by’ibanze hafi yacu, inka baduhaye zimeze neza turanywa amata, nta kibazo ntawe ukiremba kubera ko twivuriza hafi, hano haranzwe n’amateka mabi y’intambara z’abacengezi ariko ubu Leta nziza yaratubohoye hari aho twavuye n’aho tugeze.

Yongeraho ko Kwibohora ari isoko yo kwigira koko, kuko ashingiye ku nka amaze kunguka nyuma yo kugabirwa na Perezida wa Repuburika, ashobora kubiheraho yiteza imbere akaba yakwigurira nk’isambu mu minsi iri imbere.

Agira ati “Ntekereza ko ubu noneho uwampa isambu iguze ibihumbi 300frw nabasha kuyishyura kubera izi nka, ni ukuvuga ko nyuma yaho nabasha kwikemurira ibibazo”.

Ishuri rya Horezo rituma abana batakijya kwiga kure
Ishuri rya Horezo rituma abana batakijya kwiga kure

Musabyimana Antoinette wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi watujwe muri Horezo avuye Murenge wa Nyabinoni, avuga ko yari atuye mu manegeka kandi ari umukene, ariko ubu abacitse ku icumu bahatujwe bameze neza.

Agira ati “Iyo nguma muri Nyabinoni kubera amanegeka ubu mba narapfuye, nta mavuriro hafi, Nyabarongo yadutwariraga abana bajya kwiga muri Ngororero, twabohowe ingoma y’ubugome no kuba turiho ni Ingabo z’Igihugu zari zirangajwe na Perezida wa Repuburika kuko ntabwo aho twari turi twizeraga ko tuzabaho ariko ubu turishimye”.

Diane Yamukujije na we ashimira mukuru w’Igihugu wamugabiye inka ubu akaba ari kunywa amata n’umuryango we, akaba abona n’ifumbire, afite inzu amashanyarazi nayo yarabegerejwe atangira kwiteza imbere.

Agira ati “Inka zacu twazishyiriyeho amatsinda yo kuzitaho ku buryo buri wese amenya uko afata neza inka ye, inka yanjye igiye kongera kubyara kandi iyo izabyara izatuma nkomeza kwiteza imbere kuko iya mbere narayituye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko muri rusange umudugudu w’ikitegererezo ku batujwe Horezo ari igisubizo cyo kubasubiza ubuzima kuko bari babayeho nabi mu manegeka ariko ubuzima bwabo bwahindutse.

Agira ati “Abaturage batujwe hariya bari babayeho bihebye kubera gutura mu manegeka ariko ubu bafite icyizere cyo kubaho kandi neza, inka bagabiwe na Perezida wa Repuburika nyuma yo kubatuza ubu zirigutanga umukamo kandi natwe ubu twabegereje ikusanyirizo rizatuma uwo mukamo ubabyarira umusaruro”.

Umunara ubagezaho itumana n'amashanyarazi nabyo birahari
Umunara ubagezaho itumana n’amashanyarazi nabyo birahari

Kayitare akomeza gusaba abo baturage gukura amaboko mu mifuka amahirwe bahawe akomoka ku kuba u Rwanda rwarabohowe batayapfusha ubusa ahubwo akababera imbarutso y’iterambere no kwigira.

Insanganyamatsiko tuzirikana kuri iyi nshuro twizihizaho isabukuru ya 27 yo Kwibohora igira iti, ‘Kwibohora, isoko yo Kwigira’.

Amashuri yubatse ajya ejuru
Amashuri yubatse ajya ejuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka