Muhanga: Abo mu misozi ya Ndiza bishimiye gutura aho bumvaga bakwimuka
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni batuye ahahoze hibasirwa n’ibiza, hakabura ibikorwa remezo byabafasha kubaho neza, baravuga ko nyuma y’uko Paul Kagame yoherejeyo ibikorwa remezo birimo, imihanda, amazi n’amashanyarazi, ibikorwa by’ubuvuzi n’uburezi, basigaye bumva ntawahabimura mu gihe nyamara mbere bifuzaga kuhimuka.

Babitangarije mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, n’Abadepite ba FPR mu Nteko Ishinga Amategeko muri uwo Murenge, aho bagaragaje ko basigaye bishimiye gutura i Nyabinoni.
Nyabinoni, niwo Murenge wa kure uturutse mu Mujyi wa Muhanga, kuko ku birometero bisaga 60 umuntu akora ngo agere muri uwo Murenge, uba ukoresheje hafi amasaha atatu n’igice uri mu modoka idahagarara, mu muhanda w’ibitaka ariko bigaragara ko utunganyije.

Nyabinoni ukaba Umurenge inyigo zagaragaje ko abawutuye imiryango isaga ibihumbi 25, bakwiye kuhimuka kuko ari mu manegeka, ibikorwa bikaba byaratangiye himurwa imiryango hafi 300, yatujwe mu Mudugudu wa Muyebe na Horezo, kubaka izindi nzu bikaba bizakomeza.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, abatuye Nyabinoni mu bice bidafite ibibazo byinshi byateza ibiza, bavuga ko ibikorwa remezo begerejwe byatumye bikura mu bukene none bumva batahava.

Mukandayisenga Jacqueline avuga ko ahereye ku mafaranga ibihumbi bitatu byo gukodesha inzu, ku mafaranga 1000frw ku kwezi, agacuruza urwagwa yikopesheje, ubu amaze kugera ku ntera ishimishije.
Avuga ko kubera ko Paul Kagame yabegereje Umurenge SACCO, nyuma yo gucuruza urwagwa, yatangiye kwizigamira amafaranga yabaga yungutse mu rwagwa, byatumye abasha gutangira gukoresha inguzanyo ahereye ku mafaranga ibihumbi 100frw.
Agira ati, "Natangiye kugura amatungo, ndizigamira kugera ngeze kuri miliyoni n’igice, ngura isambu ya Miliyoni imwe itaratangaga umusaruro, ariko twigishijwe gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, mbasha kubyaza umusaruro bwa butaka".

Mukandayisenga avuga ko yahinze urutoki akajya agurisha ibitoki akomeza kwizigamira, kugeza ubwo yiguriye inzu, kubera umusaruro yakuraga muri iyo sambu, none akomeje inzira y’iterambere.
Agira ati, "Kubera kwiteza imbere abaturage bangiriye icyizere ndi mu nzego n’ubuyobozi, naguze inzu ndayivugurura, ubu njyewe wahoze nkodesha inzu z’abandi nanjye nsigaye nkodesha abandi".

Avuga ko yari afite intego yo kwimuka akajya gushaka ahandi heza yatura, ariko kuko ibikorwa by’iterambere byabegerejwe yaba amashuri amashanyarazi n’amazi, amavuriro hafi, yafashe umwanzuro wo kuguma i Nyabinoni.
Agira ati, "Nanjye mfite intego y’uko iyi Manda y’imyaka itanu, nidutora Paul Kagame izarangira mfite moto niguriye, tuzi aho abagore yadukuye twasabaga igitenge none turacyigirira, ni ugutora ku gipfunsi".

Kandida Depite Kampororo Jeanne d’Arc avuga ko kubera ubuyobozi bwiza bwa FPR-Inkotanyi, Abanyarwanda muri rusange n’abatuye Umurenge wa Nyabinoni, bakomeje kugira icyizere cyo kubaho neza.
Atanze urugero kuri Mukandayisenga washakaga kwimuka ubu akaba abayeho neza kubera gukora akiteza imbere, avuga ko Nyabinoni isigaye ituwe nk’ahandi hose Umunyarwanda yakwishimira gutura mu Gihugu.

Agira ati, "Kubera ibikorwa remezo RPF yabegereje byatumye ntawe ugishaka kwimuka, yemwe n’abari mu manegeka babayeho nabi bimuriwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Horezo, abandi bubakirwa mu yindi Midugudu".
Kandida Depite Karinijabo Bartheremy we avuga ko gutora abadepite bazafasha Paul Kagame kuyobora u Rwanda, ari ugukomeza politiki nziza y’Igihugu Umuryango FPR-Inkotanyi wazaniye Abanyarwanda.











Ohereza igitekerezo
|