Muhanga: Abazunguzayi bagiye gufashwa kubona ibibanza mu isoko rishya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye gukorana n’urwego rw’abikorera mu karere (PSF), bagafasha abazunguzayi kubona ibibanza bakoreramo, mu rwego rwo guca akajagari n’ubucuruzi butemewe n’amategeko mu mujyi wa Muhanga.

Abazunguzayi bavuga ko bafashijwe kubona ibibanza mu isoko rishya bava mu muhanda
Abazunguzayi bavuga ko bafashijwe kubona ibibanza mu isoko rishya bava mu muhanda

Ubuyobozi buvuga ko bwasabye abo bazunguzayi biganjemo abagore, kwandikira Akarere bagaragaza ubufasha bakeneye, kugira ngo bahabwe inguzanyo iciriritse izabafasha kubona igishoro, akarere kakabishyurira amafaranga y’ubukode bagasonerwa n’imisoro ku bibanza bakoreramo mu gihe cy’amezi atandatu.

Umwe mu bazunguzayi avuga ko nyuma y’uko abacuruzi b’imboga n’imbuto bimuriwe mu gice bubakiwe cyo hasi, abacuruza mu buryo budakurikije amategeko bazwi ku izina ry’abazungizayi basabwe kwandikira ubuyobozi bw’akarere, basaba ko bahabwa ubufasha bw’aho gukorera no kongererwa igishoro.

Uwo mubyeyi avuga ko abazunguzayi bose bamaze kwandika, ariko hari n’abo amabaruwa yabo atakiriwe ariko n’abo yakiriwe batarahabwa igisubizo cy’ibyo banditse basaba, kandi ko nabo bafashijwe bava mu muhanda.

Agira ati, “Twakwitegura dushingiye kuki ko ibyo twanditse dusaba tutarahabwa igisubizo, turifuza ko baduha aho gukorera haciriritse tukanafashwa kubona igishoro kugira ngo tuve mu muhanda. Dufite imbaraga tuzi gukora, ariko batumereye nabi dufunganwa n’abana, ubu noneho ntitunemerewe kwinjira mu isoko”.

Undi mubyeyi nawe ucuruza imboga n’imbuto yifuza ko bakurwa mu muhanda, kuko babayeho nabi bahanganye n’inzego z’umutekano, akifuza guhabwa aho gukorera bakanafashwa kubona igishoro.

Agira ati “Ubu bambaye imyenda isanzwe barimo kuduhiga, ntawifuza gukomeza guhangana n’inzego z’umutekano, mayor yari yatubwiye ko bazaguriza buri muntu ibihumbi 100frw, bakatwishyurira aho dukorera andi tukayagira igishoro, ariko ntabwo byashobotse”.

Umuyobozi w’isoko rya Muhanga, Rukazabyuma Emile, avuga ko bamaze kwakira amabaruwa asaga 200 y’abazunguzayi, basabaga guterwa inkunga no kubona aho bakorera mu isoko rishya kandi biteguye kubakira.

Mu isoko ry'imboga n'imbuto harisanzuye ku buryo hari n'aho abashya bazajya
Mu isoko ry’imboga n’imbuto harisanzuye ku buryo hari n’aho abashya bazajya

Avuga ko babikiwe imyanya kandi ko yavuganye n’ubuyobozi bw’akarere kandi bwari bwemeye ko mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2022, buzaba bwabyizeho ariko umwanzuro uturuka ku karere atarawubona.

Agira ati “Bariya bantu barashaka gukora kandi bafite imbaraga, umwanzuro utegerejwe ku karere kuko twebwe twabitse iyo myanya kandi irimo yabakwira, ubusanzwe icyo babangamyeho ni uko bakorera ahatemewe n’amategeko kuko bo ntibasora, kandi bagira uruhare mu gucuruza ibintu byibwe mu ngo, bigateza umutekano mucye. Babonye aho bakorera ibibazo by’umutekano byakemuka kuko usanga nimugoroba baba bari gucuruza ibintu byinshi byibwe mu ngo”.

Ikibazo cy’abazunguzayi kimaze igihe cyarabuze igisubizo mu mujyi wa Muhanga, kuko mbere y’uko isoko rishya ryuzura, bakomeje gukorera inyuma y’isoko rishaje ubuyobozi bukaba bwarasobanuraga ko nta bibanza bihagije muri iryo soko, hakaba hari hategerejwe ko irishya niryuzura icyo kibazo kizasobanuka ariko ntacyo byatanze.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, avuga ko kugira ngo ubucuruzi bw’akajagari bucike, basabye abo bazunguzayi kwishyira mu matsinda bakaka inguzanyo ziciriritse kugira ngo ubuyobozi bubafashe.

Agira ati “Twabasabye kwishyira hamwe mu matsinda tukabaguriza amafaranga, tukavugana na PSF ikabaha ibibanza tukabyishyura mu buryo runaka, tukabaherekeza tukagera aho tukabacutsa, ariko mu ntangiro tuzabishyurira ibyo bibanza”.

Mugabo avuga ko kuba hashize iminsi batarasubizwa ku mabaruwa banditse, hakozwe ibiganiro nabo babasaba kwegera ibigo by’imari bagasaba za nguzanyo ziciriritse Leta iguriza abantu batishoboye kandi azishyurwa ku nyungu y’amafaranga macye cyane 2%, akishyurwa mu myaka ibiri noneho bakabona kubishyurira ibibanza bagendeye ku mubare uzaba wabonetse w’ababyiyemeje.

Mugabo avuga ko bifuza ko abazunguzayi bagira uruhare mu gutera intambwe yo kwifasha kurusha kubaha amafaranga y’ubuntu, ahubwo bifuza ko bikorera imishinga igaragaza uko amafaranga bazahabwa azishyurwa.

Kugeza ubu akarere gafite miliyoni zisaga 150Frw agenewe imishinga iciriritse y’abaturage ari mu mirenge SACCO, kandi kiteguye kuyaha buri wese uyakeneye kugira ngo yiteze imbere abanje kwerekana uko azayakoresha n’uko azayishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka