Muhanga: Abayobozi bashya biyemeje gushingira ku byagezweho bateza imbere Akarere

Abayobozi bashya bagize Komite nyobozi y’akarere ka Muhanga baratangaza ko bagiye gufatanyiriza hamwe gukoresha ibyagezweho kugira ngo bateze imbere akarere.

Kayitare ahamya ko iterambere ry'umuryango rishingiweho abaturage barushaho kwiteza imbere
Kayitare ahamya ko iterambere ry’umuryango rishingiweho abaturage barushaho kwiteza imbere

Akarere ka Muhanga kakunze kuza mu myanya itari myiza mu mihigo y’uturere, abayobozi bashya bakaba bavuga ko ibyo bigiye kuba amateka kuko aho intege nke ziri n’ahari imbaraga hose bahazi bityo bitazagorana kugera ku mpinduka mu buryo bwihuse.

Amwe mu mahirwe akunze kugaragazwa n’inzego zitandukanye zireberera akarere ka Muhanga yatuma akarere gatera imbere byihuse, harimo ku isonga kuba akarere gafite umujyi wunganira Kigali (Muhanga Satellite City), uru rwego rukaba ruri kureshya abashoramari aho mu cyanya cyahariwe inganda imirimo yo kubaka yatangiye, kandi abaturage bahawe indishyi ikwiye.

Hari kandi agakiriro kagenda gatera imbere ugereranyije n’uko katangiye kuko ubu ibice byako byombi birimo gusudira, kubaza no gutunganya imbaho bikora neza, ubu Muhanga hakaba hagiye kubakwa uruganda rukora Sima, izikora ibikoresho by’isuku, izikora ibyo kurya n’izindi ziri guhabwa ibyangombwa byo gukora.

Mu gice cy’icyaro na ho hari amahirwe akunze kugaragarazwa arimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mirenge 11 kuri 12 igize akarere ka Muhanga, ku buryo ubucukuzi bukozwe neza abaturage bakomeza kwiteza imbere, nyamara hakunze kunengwa uburyo ubucukuzi usanga bukiza abagura amabuye kurusha abaturage ba nyiri imirima icukurwamo.

Ni iki abayobozi bashya bagiye gukora?

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko muri gahunda y’umuturage ku isonga agiye gukora ibishoboka iterambere ry’umuryango akaba ari ryo rishingirwaho kuko utateye imbere akarere kaguma mu bwigunge.

Avuga ko nyuma yo kwakira inshingano nshya abaturage bamutumye hari ibikorwa byinshi byo kubakiraho ngo urugendo rw’iterambere rwihute, umuturage ahabwa umwanya mu bimukorerwa no gutanga uruhare rwe.

Agira ati “Akarere kacu kagaragiye umurwa mukuru w’Igihugu, turifuza ko guhanga imirimo kwibumbira mu makoperative twubaka umuryango ukaba umusingi wa byose, ukagira ubushobozi kuko nibwo twagera kuri byinshi twifuza”.

Yongeraho ko kureshya abafatanyabikorwa ari kimwe mu bizatuma umuturrage amererwa neza, ndetse no gushyira imbaraga muri gahunda za Leta, kurwanya akarengane ku muturage, no kumurengera bikaba na byo bizatuma abaturage bakomeza kugirira icyizere ubuyobozi.

Eric Bizimana, Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Muhanga
Eric Bizimana, Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Muhanga

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Eric Bizimana, avuga ko imiterere y’Akarere ayisobanukiwe nk’umuntu umaze igihe ari mu bijyanye n’ubukungu n’igenamigambi mu Karere ku buryo kubishyira ku murongo bitazamugora.

Agira ati “Akarere ka Muhanga kuba kungirije umujyi wa Kigali ni amahirwe akomeye, Muhanga ifite umutungo kamere ushobora kubyazwa umusaruro abaturage bagatera imbere, hari Igishushanyo mbonera kizashingirwaho mu gutuma umuturage wese yibona mu iterambere ry’Umujyi kuko ntawe uwuhejwemo”.

Yongeraho ko imisozi ya Ndiza n’ubwo ihanamye ariko ibereye ubuhinzi ku buryo kuba hafi y’abahinzi bizatuma bagera ku musaruro ushimishije kurenza uko byari bisanzwe, bagahinga bagamije kwihaza no gusagurira isoko.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugabo Gilbert we ahamya ko mu buzima indwara zitandura zifite urukingo by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga kubera Sitade ihari ariko itabyazwa amahirwe yose.

Mugabo Gilbert
Mugabo Gilbert

Agira ati “Uko iminsi igenda ishira mu byo wiyemeje ugenda ubona impinduka, imikino n’imyidagaduro izadufasha kugaragaza impano ziri mu babyiruka kandi zibageza ku iterambere, ikindi burya umuturage wakoze siporo ahora yishimye kandi kuyobora umuntu wishimye nibyo byoroshya akazi”.

Yongeraho ko guha umwanya inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zigakorana kuva ku karere kugera ku rwego rw’Isibo ari kimwe mu byatuma abaturage batongera kwinubira ko abayobozi baherukana babatora gusa, kuko izo nzego zishobora gutanga ibyifuzo by’abaturage bigatuma bikemukira igihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka