Muhanga: Abayobozi b’amashami barasabwa kuzamura serivisi zitangirwa mu Mirenge

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abayobozi b’amashami mu Karere, gufasha kuzamura serivisi zitangirwa mu Mirenge, mu byiciro by’imiyobirere, iterambere n’umutekano mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Umwe mu bakozi b'Akarere asinya imihigo
Umwe mu bakozi b’Akarere asinya imihigo

Yabibasabye mu gikorwa cyo gusinyana imihigo n’abakozi b’Akarere, aho yagarutse ku kamaro ko gukorera hamwe, inzego zose zigafashanya mu bushobozi zifite, ahakenewe imbaraga zihariye zigashakwa ariko akazi kagakorwa neza.

Meya Kayitare yasabye abasinye imihigo kurangwa n’indangagaciro yo gukunda umurimo no kuwunoza, kwegera abaturage bakabasobanurira ibikubiye muri iyo mihigo, kuko aribo bazabafasha kuyesa kandi ikeswa ku kigero gishimishije.

By’umwihariko Umuyobozi w’Akarere yasabye abayobozi b’amashami gukorera hamwe no kuba intangarugero mu bakozi bafite mu nshingano. Yabasabye kutemera gutsindwa imihigo, kwemera kubazwa inshingano no kwegera Imirenge bakayifasha kwesa imihigo.

Agira ati "Abakozi b’amashami mufite ubushobozi bwo gufasha abo ku nzego z’Imirenge, niba hakenewe ibirebana n’ubushobozi, urwo rwego rukorane n’urwo ku Murenge kuko mwese muruzuzanya, ntawe ukwiye kwitarura mugenzi we, mugomba gukorera hamwe nk’ikipe imwe".

Meya Kayitare yibukije buri muyobozi ko imihigo ari uburyo bwiza bwo gusuzuma ibikorwa n’uburyo bikorwamo. Asaba abasinye imihigo kurangwa n’ubufatanye kandi bakihutira kugaragaza ikitagenda neza, kugira ngo gishakirwe igisubizo kirambye.

Agira ati "Niba uri mu kazi ushobora guhura n’imbogamizi, wizihererana kuko twese tubereye hano gufashanya, kuko twese imihigo twesa ni imwe, ntawe ufite uwe mwihariko kuko twese dusenyera umugozi umwe. Imbaraga za buri wese ni ingenzi mu kazi ke n’aka mugenzi we".

Yasinyanye imihigo n’abahagarariye inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Muhanga barimo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose uko ari 12, Umukozi ushinzwe urwego rufasha Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) ndetse n’Abayobozi b’amashami mu Karere.

Ni imihigo ya 2023-2024 yatangiye mu kwezi kwa Nyakanga 2023, isinywa ku ya 4 Nzeri 2023, bikaba biteganijwe ko izarangirana na Kamena 2024, ari nabwo hazasuzumwa uko gahunda y’icyerecyezo cya Leta NST1 izaba isojwe.

.

Basabwe kuzamura serivisi zitangirwa mu Mirenge
Basabwe kuzamura serivisi zitangirwa mu Mirenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka