Muhanga: Abayobozi b’amakoperative bibukijwe gucunga neza imitungo yayo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abayobozi b’amakoperative kurushaho kwita ku mitungo yayo, bakayicunga neza kuko hari ahakigaragara ko abanyamuryango basubiranamo, kubera micungire mibi y’umutungo wabo.

Meya Kayitare avuga ko hari abacunga nabi umutungo w'amakoperative bigatuma asenyuka
Meya Kayitare avuga ko hari abacunga nabi umutungo w’amakoperative bigatuma asenyuka

Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Karere ka Muhanga, aho Umuyobozi wako Kayitare Jacqueline, yagaragaje ko amakoperative ahuriza abantu hamwe, bakabikora ku bushake, bafite intego, bagakora ibikorwa byunguka kandi bagasangira inyungu.

Umuyobozi w’Akarere avuga kandi ko hari ahakiri intege nke mu micungire y’umutungo n’imiyoborere y’amakoperative, asaba abayobozi bayo kuba abagaragu b’abanyamuryango babahaye inshingano, birinda imyitwarire mibi ishobora guca intege abashaka kwitabira amakoperative.

Agira ati “Iyo abitabiriye koperative bayobowe nabi umutungo wabo ugacungwa nabi, bica intege abakeneye kuyitabira. Ni ngombwa rero ko mwebwe bayobozi mugira uruhare mu gufasha abanyamuryango, no gucunga ibyabo neza kugira ngo mukomeze kubaka ubukungu bwa buri wese”.

Ibyiganjemo iby'ubukorikori bikorwa n'amakoperative byamurikiwe abayobozi
Ibyiganjemo iby’ubukorikori bikorwa n’amakoperative byamurikiwe abayobozi

Umwe mu banyamuryango ba Koperative ihinga kawa, Twizeyumukiza Joêl, wo muri Koperative Abateraninkunga ba Sholi yatanze ubuhamya, agaragaza inyungu amaze gukura mu Koperative, kandi ahamya amaze kwiteza imbere.

Agira ati “Natangiranye igipimo cya kawa 300 ariko ubu maze kugira kawa 1500 kandi ndacyakomeje gutera izindi, mfite abana bane kandi nta kibazo cyo kubarihira amafaranga y’ishuri mbikesha gukorera muri Koperative”.

Avuga ko kubera uburyo ahinga kawa ye, ubu asigaye yakira abantu baturutse hanze baje kumwigiraho, akaba amaze kwakira abarenga 50, kandi ko yishimira icyizere agirirwa n’ibigo by’imari bikamwemerera gufata inguzanyo kuko bazi neza ko azi gukoresha neza inguzanyo akishyura ndetse agashobora kwiteza imbere.

Abahize abandi bahawe ibihembo
Abahize abandi bahawe ibihembo

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative Dr. Patrice Mugenzi, avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Amakoperative, biri mu bikomeza kugaragaza uruhare rw’abishyize hamwe ku murimo runaka, agasaba ko amaze kwishyira hamwe bakomeza kunga ubumwe bagafatanya kwiteza imbere.

Agira ati “Abakora neza mu makoperative yabo biteza imbere, kandi abanyantege nke bazamurwa na bagenzi babo, ni ngombwa rero gukomeza ubufatanye, kuko nibwo muzagera kuri byinshi”.

Umuyobozi mukuru wa RCA Dr. Patrice Mugenzi
Umuyobozi mukuru wa RCA Dr. Patrice Mugenzi

Muri ibyo birori, abanyamuryango ba za koperative bitwaye neza bahawe ibihembo birimo ibikombe, nk’ikimeneyetso cyo kuba indashyikirwa, kandi biyemeza gukomeza gushyira imbaraga mu kunoza ibyo bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka