Muhanga: Abayeho nabi kandi ngo umutungo we utunze abandi
Umubyeyi witwa Nayino Genaroza acumbitse mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, aho yaje gutura ahungutse ava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) agasanga umutungo we yari afite mu mujyi wa Kigali warabohojwe (waratwawe n’abandi bantu ku ngufu) kuva muw’1994.
Uyu mubyeyi ubarurirwa mu Karere ka Kicukiro avuga ko inzu ye yari atuyemo n’umuryango we mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata mu 1994 mu Karere ka Kicukiro yabohojwe n’uwitwa Baziramwabo Bigembe Apollinaire ubu ngo uba mu mahanga, inzu akaba yarayisizemo murumuna we.
Nayino avuga ko nyuma yo kubona inzu ye yarafashwe n’abandi bantu bakanga kuyimuha yitabaje inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, ndetse ngo yageze no mu biro by’umukuru w’igihugu, izi nzego zose zemeza ko inzu ayisubizwa kuko ibimenyetso bibigaragaza.
Icyaje kumutungura ngo ni ukuntu inzego z’ubuyobozi zagiye kumuhesha inzu ye ariko abayituyemo bakagaragaza icyangombwa cy’ubutaka kandi ko n’uwo mutungo ashaka wagurishijwe.

Nayino ngo yanakomeje kwiruka ku mutungo we uri ku Kicukiro agera no ku rwego rw’umuvunyi aho yarwandikiye kugira ngo rumurenganure ariko kugeza ubu akaba akomeje gusembera no kuba mu buzima bubi kandi afite umutungo.
Agira ati “ubu rwose mbayeho nk’inyoni iri mu kirere kuko ntako meze kandi ibyange bitunze abandi, rwose mumbabarire mundenganure yemwe abayobozi ba hano i Muhanga nibo bazi uburyo mbayeho rwose mumbabarire mundenganure”.
Nayino kandi avuga ko kugeza ubu nta cyiciro cy’ubudehe abarizwamo kuko yatahutse ibi byiciro byararangije gukorwa ubu Akarere ka Muhanga akaba ariko kamwakiriye akaba acumbitse kandi Akarere kakaba kishyurira umwana we ngo yige, aka Karere kandi kakaba ngo karandikiye aka Kicukiro kugirango karebe uko kamufasha gushyirwa mu by’ubudehe ku Kicukiro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko kandi ko bwagerageje gufasha uyu muturage uko bushoboye, kuko bigaragara ko abayeho nabi kandi afite imitungo, cyakora umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortuné akavuga ko byaba byiza uyu mubyeyi agannye Akarere ka Kicukiro akaba ariko kamugenera icyiciro kuko ariko kamwakiriye kandi kemerako ari umuturage wako.
Ku kibazo cyo kuba umutungo wa Nayino warabohojwe ukaza no kugurishwa, umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no gukemura amakimbirane avuga ko ibaruwa yo ku wa 27/06/2014, Umurenge wa Niboye uyu mutungo uherereyemo wandikiye urwego rw’umuvunyi yemeza ko wagurishijwe koko, bikaba byaragoranye kuba wamuhesha ibintu byagurishijwe.
Gusa ngo ntibyarangiriye aha kuko igisigaye ari ugukurikirana uwaguze kuko amakuru ava mu Karere ka Kicukiro yo agaragaza ko umutungo wa Nayino awusubizwa ubugure bugateshwa agaciro.

Cyakora umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no gukemura amakimbirane, Kanzayire Bernadette avuga ko ikibazo gishobora kuzaca mu nkiko kuko Akarere kemeza ko umutungo usubizwa nyirawo, mu gihe uwufite kugeza ubu we yamaze guhabwa ibyangombwa by’ubutaka, bikaba nabyo bigomba guteshwa agaciro n’inzego zibishinzwe, uyu mubyeyi ngo akazafashwa kuko atishoboye.
Kanzayire asaba abaturage gukomeza gutungira agatoki urwego rw’umuvunyi ahari akarengane hose kandi bagafatanya gukemura ibi bibazo ku bufatanye n’inzego zose, ariko akanibutsa abaturage ko kuba bemerewe gusubirishamo imanza zagaragayemo akarengane, bitavuze ko abaturage batsinzwe bose bazana amadosiye yabo kuri uru rwego.
Urwego rw’umuvunyi ruri kumanuka mu Mirenge itandukanye aho ruhura n’abaturage bafite ibibazo bishingiye ku karengane rukabikemura ruri kumwe nabo ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze, mu cyumweru gishize ibi bibazo bikaba byarakemuwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
KANZAYIRE arebe uko uyu muturarwanda yarenganurwa. Kuko icyangombwa cyatanzwe mu buryo bw’uburiganya kigomba guteshwa agaciro byanze bikunze. KANZAYIRE nakurikirana azasanga uwanditsweho uwo mutungo yarabeshye abanditsi bubutaka. Kuko abandikaga barakubazaga bati:"umutungo wawubonye ute? Ugasubiza: "Ni umurage, narawuguze, narawuhawe, etc.... None se uyu wawugurishije cg wahawe icyangombwa cya burundu avuga ko yawuvanyehe? Hari icyo yabeshye bawumwandikaho. Nyamara hari ufite ibyangombwa ko ari uwe kandi yaribeberetse mwe UMUVUNYI NA PEREZIDANSI.Ndetse perezidansi yo isabako uwarenganye ahabwa ibye. Ubu bo bazi ko byanarangiye.None ngo mu nkiko. Uyu muntu ufashwa n’Uturere se azashobora kubona amatikie yo kuburana.
Kuki akarere ka KICUKIRO kavuga ko agomba guhabwa ibye, uwaguze akisura, KANZAYIRE Akazana ibyo kujya mu nkiko . Ibaze akarengane k’uriya muntu.Ntamuntu ukiri mubyabandi. Leta niyo ifite uburenganzira bwo kuragira ibitagira bene byo. NIBATANGE IBYABANDI. Uwaguze asubizwe amafaranga yatanze, aho ho bazajya munkiko ariko uyu muntu ahabwe ibye. Ndumva itegeko ry’ubutaka risobanutse kubijyanye n’ugurisha umutungo utaruwe kimwe n’abahawe ibyangombwa mu buryo bw’uburiganya.