Muhanga: Abatuye umujyi bapinga umuganda bibwira ko ari ibikorwa by’abanyacyaro
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buragaragaza ko bamwe mu batuye umujyi w’aka karere banga kwitabira umuganda kubera imyumvire mike yo kumva ko ari ibikorwa by’abo mu giturage.
Umukozi w’akarere ka Muhanga ufite umuganda mu nshingano ze, Jean Damascene Karamage, atangaza ko nubwo umuganda muri aka karere umaze kuzamuka mu bwitabire kugeza ku gipimo cya 85%, ngo haracyari ibibazo byo gukemura kugirango wumvwe na bose.
Karamage ati: “bamwe bigumira mu bipangu kandi usanga abenshi baba baryamye cyangwa bikorera uturimo twabo bwite kubera gupinga”.

Bamwe mu batuye umujyi nubwo nabo bemera ko ubwitabire bwabo buri hasi ugereranije n’abo mu gice cy’icyaro, ngo usanga baba batamenyeshejwe n’ubuyobozi igihe umuganda uzabera hakiri kare.
Ibi ariko Karamage arabihakana avuga ko mu mujyi bahashyize imbaraga nyinshi kuko buri wa gatanu bazenguruka umujyi n’indangururamajwi bamenyesha abaturage aho umuganda uzabera ndetse n’isaha uzabera.
Ku bwa Karamage kandi ngo abatuye icyaro bitabira umuganda kurusha abandi kuko nta bibarangaza baba bafite bahugiraho.
Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kwitabira umuganda, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ibifite mu nshingano zayo, yateguye amarushanwa arebana n’umuganda mu turere twose azazamuka ku rwego rw’igihugu.

Mu karere ka Muhanga barushanijwe mu ndirimbo, imivugo ndetse n’imbyino, byose biganisha ku gukangurira Abanyarwanda kwitabira umuganda. Hahembwe batatu barimo amatorero, abari ndetse n’umuntu umwe ku giti cye. Ibihembo bikaba byatwaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250.
Karamage avuga ko aya marushanwa agira uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kwitabira umuganda bazi akamaro kawo. Ibi kandi ngo bibafasha mu bukangurambaga kuko ababa barushanijwe kenshi biganjemo urubyiruko babikangurira abandi barimo n’ababyeyi babo.
Karamage yemeza ko ibi bihembo MINALOC yagennye ari bike kuko ngo hahembwa umuntu umwe mu cyiciro cyagenwe, bo bakabona ko hagakwiye guhembwa abantu nibura batatu babaye aba mbere muri buri cyiciro.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bugaragaza ko abitabira umuganda cyane muri aka karere ari abakiri mu kigero cy’urubyiruko ari nabo baba baragenewe aya marushanwa.

Kuri ubu kutitabira umuganda ni ikosa rihanwa n’amategeko y’u Rwanda kuri buri muturagihugu. Amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda niyo acibwa abaturage naho abakozi ba Leta bo bagacibwa ibihumbi bitanu.
Aya mande acibwa abatakoze umuganda akurikiranwa na komite z’umuganda muri buri mudugudu kuko arizo zimenya abaturage baje gukora umuganda ndetse n’abatawukoze. Hakaba harafunguwe konti mu mirenge sacco, utitabiriye umuganda ayashyiraho nk’uko karamage abivuga.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|