Muhanga: Abatuye umudugudu wa Gitima biyemeje kwiyubakira umuhanda mwiza

Abatuye mu mudugudu wa Gitima mu Kagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga, baravuga ko biyemeje kwiyubakira umuhanda, mu rwego rwo kwisukurira amasibo no koroshya imigenderanire yari igoranye, kubera ko umuhanda wabo warangwagamo isuri ikabije, uwo barimo gukora ukaba ukoze mu isima, umucanga n’amabuye.

Abaturage baragenda mu muhanda mwiza bikoreye
Abaturage baragenda mu muhanda mwiza bikoreye

Abo baturage bavuga ko nyuma yo guhabwa umuriro w’amashanyarazi, begeranyije imbaraga mu rwego rwo gufasha Leta kubaka ibikorwa remezo biba bikenewe ahatuye abantu begeranye, birimo n’imihanda ikunze kuba ikibazo henshi.

Abatuye mu mudugudu wa Gitima bagaragaza ko ubuhaname bwatumaga amazi ava mu musozi yose yangiza inzira y’umuhanda, bigatuma bamwe banahavunikira cyangwa ibinyabiziga ntibibashe kugera ku ngo zabo.

Iyamuremye Sixbert watuye muri Gitima kuva 2013, mu Isibo y’Indahangarwa, avuga ko ku bufatanye n’abaturanyi be umuhanda ukoze neza wageze imbere y’inzu ye, akaba asanga byaratumye umudugudu wabo ugenda uba uw’icyitegererezo.

Agira ati “Dufite gahunda yo kuva kuri kaburimbo yo hepfo tukazageza ku ya ruguru, umuntu yagiye atanga imbaraga afite nk’amabuye, umucanga, hanyuma abandi batanga sima ndetse n’imodoka zo kubyikorera”.

Nsabimana Emmanuel watuye Gitima kuva 2013, avuga ko babakatiye umuhanda wazamukamo imodoka wa metero eshatu, ariko basanga ntibihagije bajya inama yo kuwukora neza, buri wese akora imbere y’inzu ye bahuje ubushobozi, kandi bagikomeza kugira ngo bakumire ko amazi akomeza kumanukira mu ngo zabo.

Umuhanda bakoze muri sima, umucanga n'amabuye utuma isuku irushaho kunoga
Umuhanda bakoze muri sima, umucanga n’amabuye utuma isuku irushaho kunoga

Nsabimana avuga ko gushyira amaboko hamwe bikwiye kubera isomo abandi baturage, batega amaboko ko Leta izajya ibakorera buri kintu cyose, kandi ibazwa ibintu byinshi.

Agira ati “Ni uburyo bwo kwiteza imbere kugira ngo Leta nikora ibyayo bikomeye, abaturage nabo bihuze bakorere hamwe biteze imbere, niba tubyutse muri gahunda y’Intara y’Amajyepfo y’igitondo cy’isuku, biratworohera gukubura kuko hameze neza ntabwo byose twabisaba Leta”.

Ndayisaba Leonidas avuga ko yaje kubaka muri Gitima akanahashyira ibiro bya Kompanyi ya (Africom International) icukura amabuye y’agaciro, kandi ko abaturage baturanye bafite imirimo muri iyo Kampani, kandi iyo hari igikorwa cy’iterambere ry’ubukungu kiba kinagomba kugirira abaturage abaturage.

Agira ati “Mu bufatanye n’abaturage n’ubuyobozi twiyemeje ko ufite intege nke yunganirwa, ufite nyinshi agashyiraho inkunga, ubu tumaze kurenza nka 200m. Twagiye tubyumva ku maradiyo ko hari aho bikorera imihanda, ndetse hari umuntu wabihembewe, natwe dushobora guhembwa n’ubwo atari byo tugamije usibye kwiteza imbere”.

Umuhanda urava kuri kaburimbo igice cyo hepfo bazawuhuza n'igice cya ruguru
Umuhanda urava kuri kaburimbo igice cyo hepfo bazawuhuza n’igice cya ruguru

Ndayisaba agira inama abandi baturage kwishakamo ibisubizo bakiyubaka, kuko ari zo mbaraga z’Igihugu, aho gutegereza ko Leta izabakorera buri kintu cyose.

Agira ati “Leta yadutoje gutanga za mituweli, idutoza gutanga ejo heza idutoza kwiyubaka abana bacu natwe nibo maboko y’Igihugu cyacu, nitwe gikeneye ngo tugikorere”.

Oswald Habimana avuga ko bitari byoroshye gutambutsa ikinyabiziga mu muhanda wabo ariko ubu borohewe n’urugendo.

Agira ati “Ntabwo byari byoroshye n’ubwo hari hatuwe, aka gahanda kagiraga amazi menshi cyane, hano hahozemo imikuku ku buryo umwe mu basaza yanahavunikiye. Twabanje kubyanga ariko umuturanyi wacu atangiye gukora agace ke natwe tuboneraho”.

Munyandinda Vincent avuga ko nyuma yo gukora umuhanda ubu aho batuye hasukuye ku buryo inzu ye yari ifite agaciro k’amafanga milinoyi eshanu, ubu bizatuma igera mu gaciro kari hejuru ya miliyoni 15.

Agira ati “Ibi bikorwa byacu birereka abandi baturage icyiza cyo guhindura imyumvire, kandi bizatuma abandi bashishikarira kuza gutura ku mudugudu”.

Nsabimana avuga ko bazakomeza kugeza bubatse umuhanda ahantu hanini
Nsabimana avuga ko bazakomeza kugeza bubatse umuhanda ahantu hanini

Umurungi Beatha avuga ko kugira umuhanda mwiza byongerera agaciro ubutaka bwo mu Isibo yabo, kandi bari banabashije gukwirakwiza amazi mu ngo, n’amashanyarazi bakaba bakomeje kwagura ibyo bakora.

Agira ati, “Mu buryo bw’isuku twaraharuraga hakongera hakamera, hakagira umwanda, abana bacu bakahavunikira, ariko ubu gukubura ntibizaturushya nk’uko byagoranaga mu gihe cy’imvura, kandi hano hongerewe agaciro twabaye nko mu mujyi”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Nteziyaramye Jeremy, avuga ko bishimira kuba abaturage bageze ku rwego rwo kumva gahunda z’imiyoborere myiza y’Igihugu.

Nteziyaremye avuga ko banafite muri gahunda y’igice cy’umujyi wa Muhanga ubarizwa muri Muhanga, gutunganya site z’imidugudu, kandi n’abaturage bifuza kwibona mu mujyi usukuye bahawe rugari ngo batange umusanzu wabo.

Agira ati “Abaturage hari ibyo batangiye bagerageza gusukura hagati y’amazu yabo, ibyo bikaba biri n’ubundi muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo, ubufasha bwacu ni ukubafasha gutegura inama za komite n’amategeko igihe ari ahantu hanini hasabwa gutunganya site. Twe tubafasha mu bitekerezo kandi tukabatangiriza icyo gikora kigakomeza”.

Nteziyaramye avuga ko icyifuzo cy’umuturage kiba ari nk’itegeko kandi ko iyo bishatsemo ibisubizo, ubuyobozi bukomeza kubaba hafi.

Uko uwo muhanda wari umeze mbere yo gukorwa
Uko uwo muhanda wari umeze mbere yo gukorwa

Agaciro k’umuhanda bamaze gukora ntikarabarwa kuko bagikomeza kuwubaka, bakaba bafite intego yo kuwutaha ku itariki ya 01 kanama 2022 ubwo bazaba bizihiza umuganura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igikorwa cyiza rwose. Uyu mudugudu ni intangarugero.
Muhanga Sector team murasobanutse.

Ruzindana Fiacre yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Umuco wo kwihitiramo ibyiza,kwishakamo ibisubizo mu iterambere wubahwe.Muhanga sterility city nitere imbere.

Germain yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka