Muhanga: Abaturage basabye PL gukemura ikibazo cy’inzererezi

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga barasaba ishyaka riharanira ukwishyira ukizana PL gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda kugira ngo hazaboneke abayobozi b’ejo hazaza h’igihugu.

Mukabalisa Donatile uyobora ishyaka riharanira uwishyira ukizana PL yereka abaturage abakandida
Mukabalisa Donatile uyobora ishyaka riharanira uwishyira ukizana PL yereka abaturage abakandida

Ibyo babisabye ubwo ishyaka PL ryari mu bikorwa byo kwiyamamaza, mu turere twa Muhanga na Ngororero, aho ryagaragaje ko umwihariko ku mutungo kamere ukomoka mu Karere ka Muhanga uzabyazwa umusaruro kurushaho.

Ishyaka PL ryiyamamarije mu busitani bwa Sitade ya Muhanga, ibikorwa byo kwamamaza iryo shyaka bikaba byitabiriwe n’abaturage batari benshi cyane ariko bafite Morale mu ndirimbo zirata ibibgwi by’ishyaka PL.

Umutungo kamere w’Akarere ka Muhanga ni kimwe mu byo PL yagaragaje ko uzarushaho kubyazwa umusaruro by’umwihariko ku mabuye y’agaciro ahagaragara, ndetse n’ibumba rihacukurwa.

Perezida wa PL Mukabalisa Donatille yavuze ko hari itegeko riherutse gutorwa rirebana no kongera umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ko gutora PL ari ugutuma iryo tegeko rishyirwa mi bikorwa.

Agira ati “Hano hari amabuye y’agaciro hafi mu Mirenge yose, hari ibumba ryiza rishobora kuvamo amasahani y’amadongo twohereza hanze, twatoye itegeko rizatuma tubibyaza umusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga tuzareba uko rishyirwa mu bikorwa”.

Hon. Byabarumwanzi ni we ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ishyaka PL n'abakandida baryo 80
Hon. Byabarumwanzi ni we ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ishyaka PL n’abakandida baryo 80

Niyomufasha Daniel n’abandi baturage bashimye gahunda za PL, ariko bayisaba ko ku nkingi y’uburezi n’imibereho myiza y’abaturage iryo shyaka ryazita ku bana bo mu muhanda, mu gihe ryaramuka ribonye imyanya mu nteko ishinga amategeko, kuko ngo icyo kibazo gihangayikishije cyane.

Ati “Mukabalisa yarize aba umuyobozi. Nibatita ku kurwanya ubuzererezi n’abana bo mu muhanda ntabwo bizakunda, kuko niba yarize agomba gutuma n’abandi bagira uburezi bufite ireme kandi ntibyashoboka bari mu muhanda”.

Ishyaka PL rimaze imyaka 27 rivutse, ubu riramamaza abazarihagararira bagera kuri 80, bakaba bageze mu Karere ka Muhanga baturutse mu Karere ka Ngororero, aho umuyobozi w’ishyaka yishimiye uburyo abayobozi b’inzego z’ibanze babafashije mu kubaha ikaze no kubacungira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka