Muhanga: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kurwanya ruswa
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, arakangurira abaturage b’akarere ke kugira uruhare mu kurwanya ruswa kuko hari aho bigaragara ko abayobozi baka ruswa abaturage bayoboye kugirango babahe serivisi mu busanzwe bidasaba ko zishyurwa.
Bimwe mu bimenyetso umuyobozi w’akarere kimwe n’umuyobozi wa polisi muri aka karere Celestin Gatamba bagaragazwa, birimo gutinza serivisi ku bushake, guhana gahunda hanze y’ibiro nko mu kabari, muri resitora, muri hoteli n’ahandi.
Hari kandi ku kimenyane n’icyenewabo mu kazi kandi biri mu bidindiza mu iterambere cyane ko bibyara akarengane n’abinjiye mu kazi kuri ubu buryo usanga bakica kuko baba barakagiyemo batagakwiye.
Ruswa ishingiye ku gitsina nayo ikaba ifatwa nk’ikibazo gikomeye kuko itaratangira kuvugwa cyane ngo irwanywe kandi ihari.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|