Muhanga: Abaturage barasabwa kumva gahunda za Leta batabanje kuruhanya

Ubwo yatangizaga imirimo yo kubaka umudugudu mu murenge wa Rongi, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yagaragaje ko abaturage bakwiye kumva ko ibyo Leta iri gukora ari ukubarinda ibiza bishobora guterwa n’imiterere y’aho batuye.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko abaturage bakwiye gufatira urugero ku bindi biza byabaye atanga urugero ku baturage baherutse guhitanwa n’imvura mu ntara y’Uburengerazuba.

Umurenge wa Rongi uherereye mu ruhererekane rw’imisozi ya Ndiza, ni agace gahanamye karangwamo imisozi ifite uburebure bugera kuri metero hagati ya 1000 na 1500. Nyamara iyo misozi yose niko ituweho n’abaturage kandi bigaragara ko ikunda kwibasirwa n’inkangu.

Imiryango ituye ahantu hahanamye cyane muri uyu murenge isaga 724 iri gushakirwa uburyo yazimurwa igatuzwa mu mudugudu watangiye kubakwa; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga.

Mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga, irindwi iherereye mu ruhererekane rw’imisozi ya Ndiza ituwemo n’abaturage basaga 12194 batuye ahantu hahanamye ku buryo isaha n’isaha bakorwaho n’ibiza.

Nubwo basobanuriwe akamaro ko gutura ku mudugudu, hari abaturage batari bumva akamaro ko kwimuka bagishaka kuzigumira aho bari batuye.

Umwe mu baturage yatangaje ko hari igice kimwe cyeramo ibitoki bityo abaturage baho bakaba batifuza kurekura ubutaka bwabo dore ko aho bazimurwa bivugwa ko hazahingwa ibihingwa bigezweho.

Uyu muturage akomeza avuga ko bizabagora kwimuka kuko aho bazatuzwa ari kure y’aho bahinga kandi hakaba nta n’imihanda ihuza aho hantu hombi.

Minisitiri w’Intebe yamaganye ubuhinzi bw’ibitoki muri kariya gace cyane ko avuga ko nta musaruro na muto bigaragaza. Aha Minisitiri yanasabye ko intoki zatemwa hagashakwa ibindi bihingwa bitanga umusaruro byahingwa muri aka karere.

Yanenze abaturage bajya guhinga ntibarebe ibifite akamaro ndetse ananenga amaterasi y’indinganiro yahinzwemo imyumbati n’ibijumba mu gihe ngo ari bwo butaka bwiza bwagakwiye guhingwamo ibihingwa we yita ingirakamaro.

Aha ni naho Minisitiri w’Intebe yahereye anenga intara y’Amajyepfo kuba ikomeje kuza imbere mu ntara zirangwamo imirire mibi.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka