Muhanga: Abaturage bakomeje kwinubira isosiyete SIMU ko yabariganije
Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Munyinya mu kagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga baravuga ko bategereje kwishyurwa amafaranga y’ibibanza byabo, byaguzwe na Sosiyete yitwa SIM ariko amaso ngo yaheze mu kirere.
SIM ni sosiyete y’abashoramari bo mu karere ka Muhanga yashinzwe igamije guteza imbere ishoramari ryo muri aka karere.
Mu mushinga ya mbere iyi sosiyete yari ifite harimo no kubaka amazu yo guturamo ajyanye n’igihe i Munyinya mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyongwe.
Ku ikubitiro iyi sosiyete yahisemo abo igomba kwishyura amafaranga bagashaka ahandi bajya gutura ariko hishyuwe bacye abandi bakomeza gutegereza.
Mu myaka itanu ishize kugeza ubu harimo abagitegeje kwishyurwa amafaranga yabo ariko amaso yaheze mu kirere kandi nta kintu kibazanira inyungu bashobora gukorera aho hatwawe n’iyo sosiyete.
Aba baturage bavuga ko bagaya cyane ubuyobozi bw’akarere kuko ngo byagaragaye ko butajya bwubahiriza imihigo baba bahize kuko ngo bamaze igihe bababeshya cyane ko umuyobozi w’aka karere ari nawe muyobozi w’iyi sosiyete.
Aha banavuga ko ubwo basurwaga n’abadepite, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yari yemeye ko bitazarenza amezi atandatu batarishyura abaturage kandi aya mezi arabura iminsi itageze no kuri 15 ngo arangire.

Aha bamwe bavuga ko amazu yabo ajyiye kubagwaho kuko ngo badashobora kuyasana kuko bahora biteze isaha n’isaha ko bakwimurwa, abandi batangaza ko imisarane yuzuye bakaba badashobora gucukura indi kuko nta bikorwa bikomeye bemererwa gukoreramo.
Nubwo binubira ubutinde bwo kwishyurwa amafaranga yabo hari n’abavuga ko nubwo bakwishyurwa ayo mafaranga ntacyo yabamarira cyane ko ibibanza by’ahantu henshi bisigaye byihagazeho bakavuga ko ayo mafaranga baranutse banayabishyuye ko ntacyo yabamarira.
Bavuga ko uko imyaka igenda ishira ariko ibibanza bijyenda byurira ku biciro bityo rero bakabona batazemera amafaranga bari bemeranijweho na SIM mu myaka itanu ishize kuko ngo ubu baramutse babigurishije n’abandi babonamo amafaranga menshi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ari nabwo bufite imigabane myinshi muri sosiyete SIM buravuga ko buri gushaka uko bwacyemura icyi kibazo, cyane ko icyatumye habaho gutinda kwishyura aba baturage byatewe n’abari abanyamuryango batishyuye neza imigabane yabo neza.
Mu gucyemura icyo kibazo ngo abo batishyuye neza bagiye kubasimbuza abandi bashoramari bafite gahunda n’intego injyanye na SIM.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Muhanga, Francois Uhagaze, avuga ko bakoze inama igamije kureba uko iki kibazo bagikemura.
Uhagaze avuga ko amafaranga aba baturage bemerewe mu myaka itanu ishize atari make kuko ngo n’ubu agihuye n’uko ibiciro by’ibibanza bihagaze. Akomeza avuga ko baramutse banze aya mafaranga ariho bahomba kurushako kuko ngo ku metero kare imwe babahaye amafaranga 350.
Ukurikije ibyo uyu muyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Muhanga ari gutangaza, abaturage bashobora kugira icyizere nubwo atari bose kuko harimo n’abavuga ko nta kizere na gicye bafitiye SIM kubera igihe bamaze batishyurwa amafaranga yabo.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki gisubizo cya Vice Mayor cyiratekinitse! Urumva ko atumva impungenge zabaturage bari kugwirwaho n’amazu cyangwa kuzurirwaho na toilet! Abakire si abantu! Kandi buriya wasanga akize vuba!!Baturage mwihangane muzishyurwa HE nahigerera niko twamenyerejwe.