Muhanga: Abaturage baganirijwe ku ruhare rwabo mu kwikemurira ibibazo

Abaturage b’Akarere ka Muhanga mu mirenge itandukanye bari kuganira n’abayobozi uko bagira uruhare mu kwikemurira ibibazo no kwicungira umutekano, kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.

Abaturage baganirijwe uko bakwirinda ibibazo bibashyira mu bihombo
Abaturage baganirijwe uko bakwirinda ibibazo bibashyira mu bihombo

Birimo gukorwa muri gahunda z’ukwezi kw’Imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga, aho Ubuyobozi bw’akarere bwegereye abaturage, mu rwego rwo kurushaho kubumva no kubakemurira ibibazo.

Nyuma yo kuganira ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye zigamije kubateza imbere, ndetse n’uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano, banaganirijwe uko barushaho kwizigamira muri gahunda ya ejo heza, no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye abaturage ko gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, igamije gukemura burundu ibibazo bafite kandi ko abaturage bakwiye kwirinda ibibashyira mu manza kuko zibatera ibihombo.

Agira ati “Hari aho abaturage batsimbarara ku bibazo byakemutse bakumva ko barenganyijwe kandi ibibazo byabo byaranyuze mu nkiko, bigafatwaho imyanzuro kandi twe ntidusimbura ibyemezo by’inkiko, icyo gihe abaturage tubasaba gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe mu myanzuro y’inkiko kuko iyo bidakozwe aba yica amategeko”.

Bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo
Bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo

Bamwe mu baturage bagaragaza ko kwegerwa n’abayobozi bituma babona uko bunguka ubumenyi, kandi bakongera kugira uwanya wo guhana ibitekerezo kuko banaganirizwa ku zindi gahunda ziba ziteganyijwe.

Karamuka François avuga ko yanyuzwe n’uko inzego z’ubuyobozi zamwegereye zigakemura ikibazo yari afite, kijyanye n’ingurane ku bye byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda.

Agira ati “Ntabwo nashoboraga kuganira na meya n’abandi bahuriye ku kibazo cyanjye ngo gihabwe umurongo, ariko uyu munsi byakemutse ngiye kwishyurwa ibyanjye byangijwe n’umuhanda”.

Mukarwego Immaculée avuga ko yari afite ikibazo cy’ibye byangijwe ariko akabangamirwa no kuba ubutaka bwe buri mu makimbirane, bigatuma ntawe bwandikwaho kubera ko abana be batabyumvikanagaho ariko ikibazo cye cyahawe umurongo.

Agira ati “Njyewe n’abana banjye ntabwo twumvikanaga uko ubutaka bwandikwa, byatumye twangirizwa ariko ntitwishyurwa kuko amafaranga yabuze uko asohoka, ariko ubu byahawe umurongo tugiye kwishyurwa tugabane ayo mafaranga”.

Abaturage banaganirijwe ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano
Abaturage banaganirijwe ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano

Ukwezi kw’imiyoborere mu Karere ka Muhanga kuzasozwa ibibazo byakiriwe bihawe ibisubizo, aho bidashoboka inzego zigakomeza kuganiriza abafitanye ibibazo, kimwe no gukurikirana uko inzego z’ubutabera zakwinjira mu bigaragara ko bidashobora gukemukira mu bwumvikane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka