Muhanga: Abaturage babangamiwe n’abubatse mu muhanda bihangiye bikirengagizwa

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Musengo, akagari ka Kivumu mu murenge wa Cyeza baratangaza ko babangamiwe n’uko hari abantu bubatse mu muhanda bihangiye, ubuyobozi bwabo ntibugire icyo bubikoraho.

Abubatse muri uyu muhanda ni abagore babiri batuye mu mujyi wa Kigali baguze isambu n’uwitwa Nyirasafari. Abaturage bemeza ko aba bagore bafite icyo bita amashagaga kuko iyo babajije impamvu bubatse mu muhanda wabo basubiza ngo “ntibibareba” nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage.

Umuhanda wahanzwe n'abaturage wubatswemo inzu.
Umuhanda wahanzwe n’abaturage wubatswemo inzu.

Aba baturage kandi bashinja aba bagore bari kubaka aha ko bitwaza ingufu n’ubushobozi bashobora kuba bafite maze bakangiza ibikorwaremezo byabo ndetse ngo hari n’ubwo aba bagore bajya bigamba ku baturage bavuga ko batabona aho babarega kuko bafite abagabo bakomeye muri Leta.

Aphrodis Habimana; umwe mu batuye muri uyu mudugudu avuga ko akurikije ingufu bataye ku kubaka uyu muhanda hari icyagakwiye gukorwa abawangiza bagahanwa.

Ati: “abantu babiri sibo bakwigira kagarara mu mudugudu wose, bangiza umuhanda wahanzwe n’abaturage, nibahanwe nta mpamvu kuko ntibari hejuru y’amategeko”.

Aba baturage bakaba banashinja ubuyobozi bw’umudugudu ko babasabye gukemura iki kibazo ariko abayobozi bakanga bakabirengagiza.

Amazu aracyazamurwa ntawuyahagarika.
Amazu aracyazamurwa ntawuyahagarika.

Umukuru w’uyu mudugudu wa Musengo; Mustafa Ndayisenga avuga ko batirengagije ikibazo bagejejweho ko ahubwo batanze raporo igaragaza iki kibazo ku kagari n’umurenge ngo barebe icyakorwa nyamara ngo nta mwanzuro w’iki kibazo barahabwa nabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeza uyu mudugudu ubarizwamo, Roger Rwiyereka avuga ko baje kugenzura bagasanga koko aba bagore bubatse mu muhanda ndetse ngo baranabahagarika baranga bituma umurenge ukora raporo yahise iyishyikiriza akarere ka Muhanga.

Aba bagore bakaba banashinjwa kubaka nta mpushya babisabiye. Imyanzuro y’inama njyanama y’akagari ndetse n’iy’umurenge bikaba byaremeje ko aba bagore bashaka ahandi bubaka ndetse n’ibyo bakoze bigakurikiranwa bijyanye n’amategeko.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo muri musengo ni amayobera pe, umuntu yubaka mu mu handa rwagati,bakamwihorera, wagirango amategeko hari abo areba nabo atareba, ni akumiro peee nyamuneka mujye mutuvugira, naho ubundi ni ibibazo pee

alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka