Muhanga: Abatoye bongeye kwibutsa abadepite kurwanya ihuzagurika mu nzego

Umushumba wa Diocese ya kabgayi Musenyeri Smalagde Mbonyintege arasaba inteko nshya y’abadepite kuzafasha kurwanya ihuzagurika mu nzego za Politiki by’umwihariko mu burezi n’iterambere.

Musenyeri Smaragde asanga abadepite bashya bakwiye kurwanya ihuzagurika mu nzego
Musenyeri Smaragde asanga abadepite bashya bakwiye kurwanya ihuzagurika mu nzego

Musenyeri Smalagde yabitangaje amaze gutora abadepite kuri Site ya Kabgayi mu Karere ka Muhanga aho yabwiye abanyamakuru ko yifuza kubona buri rwego rukora inshingano zarwo hagamijwe iterambere.

Kuri iyo Site y’itora ya kabgayi Musenyeri Smalagde Mbonyintege yasohotse n’igikumwe gisize wino y’bururu, aremera tumufotora tumufata n’amajwi nk’undi munyarwanda wese wemerewe gutora.

Nk’inararibonye hari ibyo yisabira abadepite bagiye mu Nteko ahereye ku iterambere ry’abaturage, igihe abakandida bigenga n’imitwe ya Politiki iharanira intebe muri iyi nteko nshya baramuka bagiriwe icyizere bagatorwa.

Yagize ati, “Njyee ahombona bashyira imbaraga ni ukumvikana ku buryo bwo gukora iterambere, kuko ubona mu kintu cyo guharanira itera mbere hakizamo akantu ko guhuzagurika”.

Mukagatare Marthe we ngo yifuza umudepite uzatuma arya akaryama nta bibazo byinshi
Mukagatare Marthe we ngo yifuza umudepite uzatuma arya akaryama nta bibazo byinshi

Hagati aho urubyiruko rw’abanyeshuri rwitabiriye amatora ku nshuro yarwo bwa mbere rwagaragaje ko rwishimiye kuba ruteye intambwe yo kwishyiriraho abayobozi maze na rwo rugira icyo rwisabira abadepite bagiye kuruhararira mu Ntako ishinga amategeko.

Uwimana Jeannette akomoka mu Karere ka Nyarugenge, we akaba yifuza ko abadepite bazita ku kibazo cy’inguzanyo ihabwa abanyeshuri barangije ayisumbuye bagiye kwiga muri kaminuza.

Ati ”Ndishimye cyane kuba mu buzima mbashije kwitorera umuyobozi, nize neza ku myaka 18 nzajya muri kaminuza, nifuza ko abadepite bazanoza ikibazo cy’imitangire y’inguzanyo kuko hari benshi ibangamira muri kaminuza”.

Abanyeshuri ba GS Saint Joseph Kabgayi batoye bwa mbere bifuza ko hashyirwaho integanyanyigisho imwe ihamye
Abanyeshuri ba GS Saint Joseph Kabgayi batoye bwa mbere bifuza ko hashyirwaho integanyanyigisho imwe ihamye

Naho mugenzi we Simbi, ngo ikibazo cy’imihindagurikire y’integanya nyigisho, abadepite bazakirebeshe amaso yombi kandi bagisesengurane ubushishozi kuko ingaruka cyamugizeho atifuza ko zazaba ku boasize inyuma.

Ati “Nk’ubu ndangije umwaka wa gatandatu integanya nyigisho nshya zitarashyirwa mu bitabo nigiye mo urumva kwiga umwaka wose ntabitabo ko ari ikibazo, abadepite bazirinde guhora integanya nyigisho zihindagurika”.

Ku bibazo n’ibyifuzo by’aba banyeshuri, Musenyeri Smalagde asanga ibyiciro bine by’abafite uburezi mu nshingano na byo bikwiye kwirinda guhuzagurika kugira ngo uburezi bufite ireme bukomeze butere imbere mu Rwanda.

Ati “Ababyeyi, abarezi, ubuyobozi n’abanyeshuri bafite ibibazo buri rwego ntabwo ruhagaze mu nshinano zarwo, abadepite nifuza ko bazashyiraho uburyo bwo guhagarara mu nshingano kwa buri rwego kandi abatabikoze bagahamagazwa bakabisobanura”.

Umaze gutora yashyirwagaho ikimenyetso cy'uko yabirangije
Umaze gutora yashyirwagaho ikimenyetso cy’uko yabirangije

Muri rusange abatoye bose bishimiye kubaka u rwanda rubereye gutanga ibitekerezo no gusaba abagiye kubahagararira kutazaba ingwiza murongo mu Nteko ishinga amategeko ahubwo ko bazabazita ku bitekerezo by’umuturage bagiye guhagararira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo numva icyo Musenyeri yashatse kuvuga mu "guhuzagurika mu iterambere".Iyo abisobanura neza.Ikindi jye mwisabira nk’umukristu,nuko we na bagenzi be bashishikariza abantu kutibera mu byisi gusa,ahubwo "bagashaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Yesu yasize adusabye muli Matayo 6:33.Bakabwira abantu yuko abibera mu byisi gusa ntibashake imana,bazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Yohana 2:15-17).Bisobanura ko batazazuka ku munsi w’imperuka Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Tujye dushyira imbaraga nyinshi mu "gushaka imana",niba dukeneye ubuzima bw’iteka no kuzazuka ku munsi w’imperuka.Imana yabidusezeranyije ntijya ibeshya.Izabikora ku munsi w’imperuka uri hafi.Niba ukunda ibintu byerekeye imana,soma muli Imigani 2:21,22 na Daniel 2:44,ibindi izakora ku munsi w’imperuka.
Nawe birakureba kugirango uhinduke,uzabone ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Sigaho kwibera mu byisi gusa.

Higiro yanditse ku itariki ya: 3-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka