Muhanga: Abasigajwinyuma n’amateka barasaba kudahezwa muri gahunda zo gufasha abakene

Bamwe mu basigajwinyumanamateka bo mu karere ka Muhanga barasaba ubuyobozi bw’aka karere kujya bubagezaho zimwe mu nkunga leta zigenerwa abatishoboye, kuko babona zitabageraho nk’uko abandi batishoboye zibagezwaho.

Bavuga ko hari gahunda nk’iza “Girinka” babona zitambuka ariko bo ntizibagereho kandi bakennye kurusha abandi. Bavuga ko baramutse bahawe inka nk’abandi nabo babasha kwizamura bakiteza imbere bityo bakabona uko bava mu bukene bamazemo imyaka.

Maria Uwimana uhagarariye abasigajwinyuma n’amateka muri aka karere, avuga ko hari na gahunda yo gufasha urubyiruko kwiga imyuga iciriritse basabye ko bashyirwamo ariko ntibigeze babafata.

Agira ati: “Twatanze amalisiti y’urubyiruko rushobora kwigishwa imyuga iciriritse kimwe n’abandi kuko ni gahunda yari iriho, ariko twatangajwe n’uko abandi twasabiye rimwe babemereye twe ntibatwemerere”.

Yvonne Mutakwasuku, umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko atari ugutererana aba baturage ahubwo ngo hari gahunda yihariye babateguriye.

Avuga ko kuri gahunda ya Girinka batabibagiwe naho, kuko ngo hari gahunda yo kubaha inka 16, aho umunani muri zo bamaze kuzibaha izindi nazo bazazihabwa bitarenze mu kwizi kwa Gatandatu uyu mwaka.

Mutakwasuku akomeza avuga ko gahunda bateganirijwe ari ukugira ngo babashe guhabwa ikiraro rusange bazajya bazororeramo kugira ngo bazabashe kuzitaho kandi zinakurikiranwa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka