Muhanga: Abasaga 2000 batuye mu manegeka nta bushobozi bafite bwo kwiyimura-Mutakwasuku
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwsuku aravuga ko imyubakire yo mu cyaro ku batuye amanegeka ihangayikishije kuko umubare munini w’abagomba kwimurwa mu manegeka badafite ubushobozi bwo kwiyimura.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko abafite ikiazo cyane biganje mu misozi ya Ndiza, nka Kabacuzi na Kiyumba ndetse no mu nkengero z’umugezi wa Nyabarongo, kuko usanga abaturage bavogerwa n’umugezi wa Nyabarongo igihe cy’umwuzure, cyangwa ugasanga ababa batuye ku misozi ihanamye batwarwa n’inkangu.

Mu kiganiro umukozi ushinwe gukumira ibiza muri Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no Gucyura Impunzi,MIDIMAR, yagiriye kuri KT Radio kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2015 yavuze ko ikibazo cy’abatuye amanegeka kizwi kandi ko hari kurebwa icyakorwa ngo bimurwe.
Bwana Jean Baptiste Nsengiyumva yavuze ko binabaye ngombwa abaturage bashobora kwimurwa bagatuzwa mu yindi mirenge mu gihe byagaragara ko iwabo ntaho babona batura cyane ko byagaragaye ko mu mirenge iri mu misozi ya ndiza hari aho usanga hakwiye kwimurwa abatuye akagari bose.

Mu gihe ubuyobozi bugaragaza ko hakenewe ubufasha ngo abatuye nabi babashe kwimurwa, itsinda ry’Abasenateri ryasuye Akarere ka Muhanga, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2015, rigaragaza ko rigiye kwitegereza no gusesengura imbogamizi zose zigaragara mu miturire ndetse rigaheraho rigira inama akarere no gukora ubuvugizi aho bikenewe.
Iryo tsinda rigizwe na Mukasine Marie Claire na Uyisenga Charles riri mu Karere ka Muhanga, mu gihe cy’iminsi 10 ngo rizasuma imiturure mu mirenge ine ari Nyamabuye, Rugendabari, Rongi na Mushishiro.
Uruzinduko rwabo ngo rukazasozwa harebwa ingamba zafatwa mu kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga, no guhangana n’utujagari mu miturire.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|