Muhanga: Abanyeshuri bafite ubumuga bahawe ibikoresho byo kubafasha kunoza isuku

Abanyeshuri 23 bafite ubumuga butandukanye biga mu ishuri ribanza rya Gatenzi mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, bashyikirijwe ibikoresho by’isuku byo kwifashisha mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwabo cyane cyane ku ishuri.

Bahawe amasabune n'impapuro z'isuku
Bahawe amasabune n’impapuro z’isuku

Ikigo cya EP Gatenzi cyakiriye abo bana basanzwe bitabwaho n’umuryango (Stand Together for Change), ari na yo yabashyikirije ibyo bikoresho nyuma y’uko ubuyobozi bw’ishuri bugaragarije ko n’ubwo bwakiriye abo bana, nta buryo bwihariye bwashyizweho bwo kwita ku isuku y’abo bana.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Cyeza, Eliezer Hakuzimana, avuga ko kuba abana bafite ubumuga bigana n’abandi, bibafungura mu bwenge kandi bikabarinda kwigunga iwabo mu ngo.

Agira ati “Urebye ukuntu aba bana bafite ubumuga bakenera ibikoresho byihariye byo gufasha kwita ku isuku yabo, turashimira abafatanyabikorwa bemera kugira ibyo badufasha, kuba hari ibigo byinubira aba bana ariko hano bakaba bahiga, turasaba n’abandi bafatanyabikorwa kwinjira muri ibi bikorwa byo gufasha abafite ubumuga”.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya EP Gatenzi, Bagirinka Diane, avuga ko abana bafite ubumuga bahura n’ibibazo byinshi, kandi ko umuryango (Stand Together For Change) wakomeje kubaba hafi ku buryo amashuri agitangira, bari bazaniye amakayi n’imyenda y’ishuri abo bana.

Bahawe n'ibikoresho byo gukarabiramo
Bahawe n’ibikoresho byo gukarabiramo

Avuga ko bimwe mu bibazo abo bana bahura na byo mu myigire yabo ari uko nk’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, batabasha kwiyitaho iyo bashatse kujya mu bwiherero, dore ko imiryango yabo itishoboye ngo ibagurire ibyo bikoresho.

Agira ati “Turishimira iyi nkunga kuko aba bana bakeneye isuku yihariye. Nababwiye ko wasangaga hari igihe aba bana bafashwa na bagenzi babo kubajyana ku bwiherero nkagira impungenge yo gukurikirana isuku yabo, hakaba hakenewe uburyo bwihariye mu kubitaho”.

Umuyobozi w’Umuryango (Stand Together for Change) Ndegeya Sylvain avuga ko nubwo bashyikririje abo bana ibikoresho by’isuku, hakiri ibisabwa birimo ubumenyi bwo kubakurikirana hakurikijwe ubumuga bafite.

Ndegeya ashyikiriza ubuyobozi bw'ishuri ibikoresho by'isuku
Ndegeya ashyikiriza ubuyobozi bw’ishuri ibikoresho by’isuku

Agira ati “Hano harimo abarwaye igicuri, bitura hasi mu ishuri, wakwibaza uko bigenda iyo habayeho icyo kibazo, turifuza ko ubwo bukangurambaga bwakomeza, kandi abarimu bakagira ubumenyi buhagije kuri iyi ndarwa, ababyeyi bakayimenya kandi n’imiti igakomeza kuboneka”.

Ndegeya avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ibikoresho bikenewe bikomeze kuboneka harimo no kubabonera ubuvuzi, kandi ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ishuri bazakomeza kubakurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka