Muhanga: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi biyemeje kubaka inzu 19 z’abatishoboye

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, batangiye ubukangurambaga bw’ibikorwa bigamije guhangana n’ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.

Aha barimo bahererekanya icyondo cyo kubumba amatafari
Aha barimo bahererekanya icyondo cyo kubumba amatafari

Muri ubwo bukangurambaga bavuga ko bazakoramo ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo umukuru w’Igihugu akaba na Chairman mukuru w’umuryango RPF-Inkotanyi, yemereye abaturage ubwo yiyamamarizaga kuyobora Igihugu mu mwaka wa 2017.

Havugimana Philemon wo mu Murenge wa Nyamabuye utuye ku Kagitarama urimo kubakirwa inzu, avuga ko ku myaka 45 yari yarananiwe kwiyubakira, kandi ko ashimira Chairman mukuru wa RPF Inkotanyi uko yita ku buzima bw’abaturage.

Agira ati “Kuba mu nzu itagira icyumba mbana n’umugore n’abana babiri ntabwo twabonaga n’aho umuntu atereka ikintu, kwisanzura n’umugore byari ikibazo. Ubu iyi nzu igiye kumpa umutuzo nanjye nzahaguruka nkore mfatanye n’abandi kwiteza imbere”.

Barimo kubumba amatafari yo kuzamura amazu
Barimo kubumba amatafari yo kuzamura amazu

Umugore wa Havugimana na we avuga ko ubushobozi bucye bwatumaga batagira uko bubaka inzu, kuko basanzwe barya baciye inshuro, kuko ahorana uburwayi bigatuma umugabo ari we ukora wenyine.

Agira ati “Iyi nzu twapfaka kuryamamo kuko nta kundi twabigenza, abana ntaho twari kuba twabashyira, ubu bagiye kutwubakira ibyumba bitatu n’uruganiriro, ubwo ni ukwisanzura. Turashimira Perezida Kagame kuko usibye no kuba atwubakiye inzu anamfashiriza umwana wiga akamuha ibikoresho kuko ntaho nari kubikura, ubu mbonye inzu nzajya mbaho neza”.

Jean Claude Nshimiyimana ushinzwe ubukangurambaga mu muryango RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko hari ibikorwa byihutirwa bijyanye no gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage, aho biyemeje kubaka inzu 19 z’abaturage bigaragara ko batuye nabi.

Bitabiriye ku bwinshi ibikorwa byo gukura mu buzima bubi abaturage
Bitabiriye ku bwinshi ibikorwa byo gukura mu buzima bubi abaturage

Avuga ko kugira ngo bashyire mu bikorwa gahunda n’inshingano za RPF-Inkotanyi, biyemeje gufasha abo baturage, kandi ko muri manifesito ya RPF umuturage agomba kugira ubuzima bwiza.

Agira ati “Uyu muturage ntabwo yinyagamburaga mu kazu atuyemo, iyi turateganya ko izatuma yisanzura kuko izaba imukwiriye yumve atekanye, abone aho aryama n’aho aryamisha abana, igikoni n’ubwiherero”.

Avuga ko izo nzu 19 zizaba zuzuye zasakawe bitarenze Nzeri 2022, kugira ngo imvura y’umuhindo izagwe inzu zisakaye zitangirika, kandi ko ibindi bisabwa nk’isakaro byamaze kuboneka.

Avuga ko buri nzu nibura izaba ihagaze agaciro k’agera kuri miliyoni eshanu iteye umucanga, inafite imigende myiza ya sima igatunganywa ku buryo iba ibereye Umunyarwanda wihesheje agaciro.

Nshimiyimana avuga ko mu kwezi kumwe inzu 19 zizaba zamaze gusakarwa
Nshimiyimana avuga ko mu kwezi kumwe inzu 19 zizaba zamaze gusakarwa

Asaba abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi kurushaho kurangwa n’ibikorwa bizamura abaturage, bitabira ibikorwa byo kubakira abatishoboye n’abakeneye izindi nkunga, mu bikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga by’umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka