Muhanga: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi baremeye mituweli abantu 1450

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baremeye mituweli abantu 1400 bo muri uwo murenge batishoboye, mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Abanyamuryango ba FPR batanga sheki yagenewe abatishoboye ngo bishyurirwe Mituweli
Abanyamuryango ba FPR batanga sheki yagenewe abatishoboye ngo bishyurirwe Mituweli

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana, washyikirijwe Sheki y’amafaranga asaga miliyoni enye yishyurira abo bantuge, avuga ko Nyamabuye nk’umurenge w’Umujyi ukunze guhura n’abaje kuhashakira ubuzima, bukanga bukabagora ku buryo baba bakeneye uwabagoboka akabishyurira Mituweli.

Avuga ko muri rusange Umurenge wa Nyamabuye wari kuri 77,2% by’abishyuye ubwisungane mu kwivuza, bityo ko hari umubare munini w’abari bananiwe kwiyishyurira, hakaba hiyongereyeho abagera ku 1450 bagiye kwishyurirwa kuri iyo nyunganizi y’abanyamuryango ba FPR-INkotanyi.

Agira ati “Iyo usesenguye usanga hari icyiciro cy’abaturage benshi baza gushakisha imibereho mu mujyi ariko badashobora kubona ubushobozi bwo gukemura ibindi bibazo. Uuriya wirirwa azengurukana ibasi y’inyanya ntiyashobora kubona amafaranga ahagije, bariya birirwa ku ndege bose usanga babona amaramuko gusa ariko ntibagere ku rwego rwo kwiyishyurira mituweli”.

Nshimiyimana amurikira abaturage Sheki y'ubwisungane mu kwivuza bagenewe
Nshimiyimana amurikira abaturage Sheki y’ubwisungane mu kwivuza bagenewe

Umuyobozi wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye, Nkurunziza Protais, avuga ko hashize ukwezi kose bari mu bikorwa by’ubukangurambaga byanibanze ku biganiro byatumye bashobora kubivomamo imbaraga z’ibikorwa bifatika.

Avuga ko bakoresheje amaboko babashije gukora umuganda wo kubakira utishoboye bamwubakira inzu, kandi ihesheje Umunyarwanda agaciro, ndetse banakora ku mufuka wabo bashakira inkunga abatishoboye bakeneye kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati “Turishimira kuba tugiye kwishyurira imiryango isaga 1400, turishimira ko Covid-19 yacishije make kugeza ubwo ubu noneho turi gusabana, tukaganira ku byo twakora ngo twiteze imbere”.

Umwe mu banyamurynago ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye, Albert Ngarambe, avuga ko kuba bongeye guhura bakaganira bifite inyungu yo kuba bongera bagahugurana, bakagira ibyo biga biteza imbere umunyamuryango n’Umunyarwanda muri rusange.

Avuga ko kugira ngo byose bigerweho abanyamuryango bakomeza kwitwararika bagaharanira kugira imyitwarire myiza ihesha agaciro umunyamuryango, kugira ngo ibikorwa by’abanyamuryango bitange isura ku buzima buheje agaciro.

Mu gusoza ukwezi k’ibikorwa by’ubukanguramabaga bw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye, hanagaragajwe gahunda iteganyijwe yo kubaka Ingoro y’umurango mu mujyi wa Muhanga izaba iri mu Murenge wa Nyamabuye, bibutswa gutanga imisanzu isanzwe kuigira ngo ubushobozi bwo kubaka bukomeze kwiyongera.

Bakinnye n'umupira w'amaguru, abikorera batsinda Abanyamuryango 3 kuri 2
Bakinnye n’umupira w’amaguru, abikorera batsinda Abanyamuryango 3 kuri 2
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka