Muhanga: Abanyamuryango ba COFORWA bashinze ikigega bitiriye Padiri Bourguet

Abanyamuryango b’Umuryango utari uwa Leta wa ba Kanyamigezi wo mu Rwanda ukora ibikorwa bitandukanye birimo gukwirakwiza amazi meza no kwita ku isuku n’isukura (COFORWA), n’inshuti za Padiri Sylvain Bourguet, bashinze ikigega cy’ingoboka cyita ku bakene, bacyitirira uwo mupadiri ukomoka mu Bubiligi, witangiye abakene ahereye ku bo muri Paruwasi ya Kibangu ahahoze ari muri Komini Nyakabanda.

Bibutse Padiri Bourguet, biyemeza gushyira imbaraga mu kigega bamwitiriye
Bibutse Padiri Bourguet, biyemeza gushyira imbaraga mu kigega bamwitiriye

Icyo kigega gikusanyirizwamo inkunga ishobora gufasha abakene hirya no hino mu Gihugu, kugira ngo ibikorwa by’ubwitange byasizwe na Padiri Sylvain Bourguet birusheho kubungabungwa bigizwemo uruhare n’abo yafashije.

Nsengiyumva Claudien uhagarariye COFORWA imbere y’amategeko avuga ko impanuro bakura kuri Padiri Bourguet, ari ugukunda abaciye bugufi nk’uko yabigenzaga, ubwo yashingaga ikigega yise ‘Mpeka Nguheke’ cyifashishwaga mu kwisungana mu kwivuza, igereranwa na Mutuweli.

Padiri Bourgeut kandi bibuka ko yababwiraga ko yahuye na Yezu, igihe yabaga yatoraguye impinja zatawe na ba nyina, akazishyira ababikira kugira ngo baziteho, kuko yazifataga nko kwakira Yezu iwabo.

Agira ati, "Padiri Bourgeut yadusigiye urugero natwe twumva twakwigiraho, niba dukora tugahembwa, ni iki twakora ngo abakene bafashwe kwiteza imbere babeho neza, duhigire gufasha abakene batandukanye, iki kigega, kizatuma twumva neza ko turi mu nzira ye koko tujye dufasha abatishoboye mu buzima bwacu wa buri munsi".

Padiri Hagenimana wabanye na Bourguet aha imva umugisha
Padiri Hagenimana wabanye na Bourguet aha imva umugisha

Asaba abakozi n’abanyamurynago ba COFORWA kutirebaho, ahubwo bagaharanira ko ibikorwa bye bikomeza kubungwabungwa, kugira ngo bizagirire n’abandi akamaro.

Padiri Germain Hagenimana wabanye Padiri Burguet kuva mu 1997 agihabwa ubuparidi avuga ko mu bijyanye n’iyogezabutumwa, yibandaga ku bikorwa byigisha ivanjiri ariko kandi atibagiwe no kwita ku bakene, kugira ngo abantu bahinduke ariko banita ku bo bahindura.

Agira ati, “Yifuzaga ko umuntu wigisha ivanjiri yegera umukene akagira aho amukuru n’aho amugeza, byatumye abakirisitu batangira inzira y’iterambere by’umwihariko mu Murenge wa Kibangu ahahoze ari Komini Nyakabanda, byanatumye Paruwasi ya Kibangu ibyara abapadiri benshi aho ababyeyi bifuje kubyara abapadiri, kandi nabo bafitanye igihango gikomeye na Bourgeut”.

Bashyize indabo ku mva ya Bourguet iri i Kibangu
Bashyize indabo ku mva ya Bourguet iri i Kibangu

Bourguet yabaye icyitegererezo ku buryo yararaga akora akazi gateza imbere Paruwasi, kugeza ubwo ngo abaturage bakeka ko arara akora amafaranga kubera ukuntu umuryango wa COFORWA yashinze wakomeye cyane, kugera ku gutunga imodoka 10 kandi na Komini ubwayo yari ifite imodoka imwe.

Agira ati, “Saa cyenda z’ijoro yabaga yabyutse ari mu kazi, abantu bagakeka ko arimo gukora amafaranga kubera ukuntu babonaga ikigo yashinze gikomera”.

Umuyobozi w’ishuri ryigisha Ubumenyi Ngiro cyitiriwe Mutagatifu Sylvain, Norbert Rukundo avuga ko icyo kigo ari impano basigiwe n’uwo mupadiri kuko cyashinzwe na COFORWA yashinze, bakaba bazakomeza guharanira ko urubyiruko rukurana umuco wo gufasha abaturage.

Nsengiyumva avuga ko kwibuka Bourguet bikwiye kujyana no gufasha abakene
Nsengiyumva avuga ko kwibuka Bourguet bikwiye kujyana no gufasha abakene

Agira ati, “Mu byo Bourguet yibandagaho harimo kwigisha abaturage guhinga neza ashinga ikigo kigisha abahanga mu gupima ubutaka n’imihanda, ubu natwe twafashe ibitekerezo bye tukabihuza n’ikoranabuhanga, urubyiruko rwa hano rufasha abaturage kurwanya isuri n’ibindi”.

Padiri Sylvain Bourguet yitabye Imana ku ya 1 Ukuboza 2000, kugeza ubu akaba yibukwa ku nshuro ya 23, mu bikorwa bitandukanye yakoze hari mo cyane cyane kuba umuryango yashinze wita ku isuku n’isukuru COFORWA ugira uruhare mu gukwirakwiza amazi mu Turere twose tw’u Rwanda, n’ibindi.

Kiliziya iba yuzuye abaje kwibuka Padiri Bourguet
Kiliziya iba yuzuye abaje kwibuka Padiri Bourguet
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Padiri Sylivain Bourguet azahora mu mitwe y’Abanyakibangu twese kuko iterambere twagezeho Ari we turikesha cyane cyane amazi n’umuriro.

Twishime yanditse ku itariki ya: 8-12-2023  →  Musubize

Dusegasire umuco mwiza w’urukundo rwo kwitangira abakene n’iterambere ry’icyaro twasigiwe na Padiri Sylvain Bourguet kandi tumusabire Imana imutuze mu ntore zayo.

NIYONZIMA Philibert yanditse ku itariki ya: 6-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka