Muhanga: Abantu 37 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Abantu 37 bafatiwe mu Karere ka Muhanga, kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho bari mu ngendo zitari ngombwa barengeje isaha ya saa mbiri z’umugoroba, abandi bacuruza, mu gihe hari n’abari bagiye gusura bagenzi babo.

Abantu bafashwe barimo abacuruzaga, abatemberaga n'abakoraga ingendo zitemewe
Abantu bafashwe barimo abacuruzaga, abatemberaga n’abakoraga ingendo zitemewe

Bafatiwe mu gikorwa cyo ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 kigamije gucunga uko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa, abayarenzeho bakagirwa inama abananiwe kwisubiraho bagahanwa.

Umwe muri batanu bafatiwe mu Mujyi wa Muhanga ava mu nzira za Kamonyi, avuga ko yakererewe kubera ko yari yabuze imodoka bikaba ngombwa ko akora urugendo rw’amaguru, akaba yasabye imbabazi ko atazongera.

Agira ati “Twafashwe turazwa hano ariko sinzongera nari nzi ko gutaha bwije atari byo ariko byatewe n’uko nabuze imodoka bikaba ngombwa ko nkora urugendo rw’amaguru”.

Undi mugore uvuga ko acururiza mu gace kitwa Ruvumera, we avuga ko bamufatiye mu muhanda ataha kuko yari yakererewe ategereje urufunguzo ngo afunge aho akorera, icyakora na we ngo agiye kwisubiraho”.

Agira ati “Birumvikana ko ari ngombwa gukurikiza amabwiriza ya Leta. Icyatumye nkerererwa nari nabuze urufunguzo rwo gukinga kuko uwo dukorana yari yarutwaye”.

Umugabo ucururiza mu Mujyi wa Muhanga avuga ko icyamuteye gukererwa ari uburangare, kuko ubundi yajyaga yubahiriza amasaha yo gutaha, ariko ko na we yumva yakoze amakosa atazasubira kuko byaba ari ukutumvira amabwiriza.

Agira ati “Njyewe nsanzwe rwose ntaha kare nuko uyu munsi nari nkerereweho gato basanga ngicuruza, ariko ntabwo nzongera sinzi niba baduca andi mande ariko twaraye hano”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko abafashwe barenze ku mabwiriza nkana kandi ko icyo gikorwa cyari kimaze igihe, ari na yo mpamvu hafashwe ingamba zo gufata abantu besnhi ngo bashyirwe hamwe basobanurirwe uko bari kwica amategeko kandi bashobora kubihanirwa.

Umuyobozi w’akarere avuga ko kuba abantu bari kurenga ku mabwiriza bitavuze ko ari ukwirara kuko icyorezo kigenda kigabanuka, ahubwo ko babikora ku bwende kuko basobanuriwe bihagije, agasaba ko abantu bakwiye gukomeza kwirinda kandi ko abaturage bazi ibyo basabwa gukora.

Umuyobozi w’akarere avuga ko ubu hatangijwe uburyo bwo guhana kuko abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo gutaha batinze, gucuruza inzoga no kuzinywa ndetse no kwigomeka ku nzego z’umutekano.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga yafashe umwanya wo kubaganiriza mbere yo kubarekura
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yafashe umwanya wo kubaganiriza mbere yo kubarekura

Agira ati “Ubu abamaze gucibwa amande basaga 960, twabaciye amande asaga miliyino 12frw, ariko hari n’abandi tugenda dufata tukabaganiriza bagataha, abandi bakaba bakurikiranyweho ibyaha bakoze mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko amabwiriza yafashwe yibutsa abaturage kutarenza isaha ya saa mbiri z’umugoroba batarataha, ndetse no kuba nta muntu wemerewe kuba ari hanze mbere ya saa kumi n’imwe za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka