Muhanga: Abangirijwe n’uruganda rwa Sima barishyurwa bitarenze Mata

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abaturage bangirijwe n’uruganda ruzakora sima rwa Anjia Prefabrication Ltd, bazishyurwa bitarenze ukwezi kwa Mata 2023 kuko bamaze kubarirwa imitungo yabo.

Uruganda Anjia rugiye gutangira kwishyura abangizwa n'imirimo yarwo
Uruganda Anjia rugiye gutangira kwishyura abangizwa n’imirimo yarwo

Ibyo biravugwa mu gihe abangirijwe n’uru ruganda bavuga ko bafite impungenge, kuko abatarakuwe mu nzu ngo bacumbikishirizwe n’ubuyobozi, zishobora kubagwirwa kuko imvura iyo iguye bisaba kurara mu baturanyi, iyo babonye ababacumbikira.

Abaturage bagaragaza ko nyuma yo gutangira imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya sima, ahamenwe itaka ry’ikibaza imvura yaguye igatangira kurimanurana n’ibyondo, bikinjira mu nzu zabo kuva ku mvura y’Umuhindo 2022.

Batakambiye ubuyobozi ngo bukora ibishoboka bavugana n’uruganda ko rugomba kubimura aho hantu, ariko kugeza ubu hari abakirimo kandi imvura y’Itumba ikaba yongeye gusanga batarishyurwa ngo bimuke, dore ko bamaze kubarirwa imitungo yabo.

Umwe muri abo baturage uri ku turonde rwakozwe n’Umurenge wa Nyamabuye muri Nzeri 2022, wagombaga kwishyurwa akimurwa, avuga ko iyo imvura iguye ajya gucumbika mu baturanyi kuko we atakodesherejwe aho kuba.

Agira ati “Impungenge mfite ni uko ntishyurwa ngo nimuke, kandi uruganda rukomeje kutwoherezaho amazi, isaha ni isaha inzu yatugwira, kandi abandi babaye bakuwe muri aya manegeka, turifuza ko byakwihutishwa”.

Undi na we uri kuri urwo rutonde avuga ko bamucumbikishirije ariko amafaranga yatinze kumugeraho, ngo agure ibindi bikoresho byo mu rugo kuko ibyo yari atunze byatwawe n’imyuzure yabateye mu ngo zabo.

Agira ati “Njyewe babaye bagiye kuncumbikira mu yindi nzu ariko ntacyo nyiriramo, kuko ibyacu byangijwe n’iyo mvura, none ubuzima bumeze nabi turifuza ko batwishyura, natwe tugakira ibibazo baduteje”.

Ubuyobzi bw’Umurenge wa Nyamabye butangaza ko akazi bwagombaga gukora kakozwe, abaturage bari mu kaga bakimurwa bagacumbikirwa ahatabatwara ubuzima, kandi ko bukomeje gukora ubuvugizi ngo bishyurwe.

Ibyo bubihurizaho n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, butangaza ko bitarenze uku kwezi kwa Mata 2023, abo baturage bazaba bamaze kwishyurwa, kuko hakinozwa ibijyanye no kubaha indishyi y’ibyabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko imiryango igera kuri 30 ariyo igiye kwishyurwa mu cyiciro cya mbere, kuko yamaze kubarirwa ku bufatanye bw’Akarere na MINICOM, kugira ngo bimurwe ahagomba kunyura umuhanda ugeza ibikoresho mu nganda.

Naho ku bangirijwe n’amazi ava mu ruganda rwa Anjia, ngo hari gahunda yo kubishyura kuko nabo bamaze kubarirwa kandi amafishi yabo yamaze gukorwa, ku buryo n’ukwezi kwa Mata 2023, kuzarangira barishyuwe aho imiryango ibarirwa mu icumi ari yo ngo izimurwa.

Ku kijyanye n’abaturage bavuga ko amazi ava mu ruganda rwa Anjia abangiriza imirima yo mu gishanga bahingamo, Bizimana avuga ko hari gahunda yo kubungabunga ibidukikije inyuma y’igice cyose gikikije uruganda, ku buryo amazi y’inyuma yarwo azamanurwa mu gishanga ntacyo yangije.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) gitangaza ko impamvu inzu nini nk’inganda, bikunze kwangiza imitungo y’abaturage, kandi haba haragaragajwe igishushanyo mbone cy’imiturire itangiza, biterwa no kwirengangiza ibiba bigikubiyemo.

Mu kiganiro kivuga ku kwimura abaturage mu manegeka yatangiye kuri KT Radio, ku ya 04 Mata 2023, Leopard Uwimana ashinzwe guteza imbere imiturire iciriritse muri RHA, yavuze ko ubundi bitemewe ko imyubakire runaka yangiriza abasanzwe batuye.

Ashingiye ku bivugwa ku ruganda rwa Anjia, Uwimana asobanura ko haba harabayeho kwirengangiza ibikubiye mu biteganywa n’igishushanyo cy’imyubakire, kandi ko amakosa nk’ayo abayeho bategeka uwubaka kwishyura ibyangizwa.

Ibibazo by’abatuye mu cyanya cy’inganda mu Mujyi wa Muhanga, byakomeje kuvugwa kuva zatangira kubakwa, aho abaturage bagurishije ibibanza ku biciro byumvikanyweho n’ababimura babaha amafaranga macye, kuko inzego zibishinzwe zakomeje kugenda gake mu gusohora ibiciro ngenderwaho, ndetse na n’ubu hari abataremera ibyo biciro bagurirwaho cyangwa babarirwaho imitungo yabo.

Hari n’Abavuga ko nyuma y’uko inganda zimwe zitangiye gukora, ibyotsi bizivamo byatangiye kubangamira ubuzima bw’abazituriye, no kuba hari abafite impungenge z’uko igihe uruganda rusya amabuye azakoreshwa mu gukora sima ruzababangamira, ubuyobozi bukavuga ko buzakomeza kureba uburyo abaturiye inganda batabangamirwa n’imikorere yazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka