Muhanga: abakurikirana imihigo banenze uburyo imihanda itubatswe uko bayihize
Ubuyobozi bw’akakarere ka Muhanga bwemereye urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura uko imihigo ishyirwa mu bikorwa ko hari aho bwagize intege cyane cyane mu iyubakwa ry’imihanda yo mu mujyi.
Ubwo aka karere ka Muhanga kahigaga imbere y’umukuru w’igihugu umwaka ushize, kemeye ko kazubaka imihanda yo mu mujyi wa Muhanga ariko igihe bahize ko bazaba barangije kuyubaka cyageze batararangiza kuyubaka ndetse n’imirimo yabyo icumbagira hamwe na hamwe.
Iki kibazo cy’imihanda y’amabuye iri kubakwa mu muri uyu mujyi cyaranateje impaka ndende. Iyi mihanda ntirarangira nyamara rwiyemezamirimo wayubatse yayimurikiye akarere kayemera by’agateganyo.
Abari bayoboye itsinda ryasuzumaga imihigo, babajije niba barakiriye iyo mihanda yuzuye maze ubuyobozi bw’akarere busubiza ko utuzuye ariko ibisigaye byoroheje kandi akarere kakiri muri Garanti. Igihe rwiyemezamirimo yaba atabirangije atakwishyurwa.

Muri uyu mwaka w’imihigo, akarere ka Muhanga kari kahize kuzubaka 45% by’iyi mihanda, ubu bakaba barabashije kubaka 41% gusa. Umwaka ushize bari bubatse 55%, ubu hakaba hasigaye 4%.
Abagize itsinda risuzuma imihigo bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kubyerekeranye n’iyi mihanda kuko yagiye igaragaramo amakosa menshi.
Ikindi cyagaragaye cyananenzwe cyane ni uburyo abafatanyabikorwa bo muri aka karere batatumiwe muri iri suzuma nyamara hari ibyo bagombaga gusobanura.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Iriya comission ,izi icyo gukora ,ntabwo yabeshywa none se koko imihanda yatangiye kurimbuka nta n’ umwaka urashira , Birababaje !!Abayobozi b’ akarere bazabisobanure.
Mwe muravuga! imihanda yo mukarere ka muhanga niyo yonyine idakoze! ubwo uwabereka mu byaro, uwabageza aho bita kibangu, wakwibaza niba naho ari mu Rwanda! kugeza ubu niba ari njyanama, niba ari abayobozi njyewe byaranyobeye, cyakora bajye bahiga ibyo bashoboye kuko kubeshya Perezida byo biratangaje, bakwiye icyemezo cy’ubugwari mu gukora imihanda!!!
Erega Nyobozi y’akarere ka Muhnga ntawamenya ibyayo. usanga na nubu bakibereye mu matiku yo kunenga abayobora imirenge ndetse bamwe bagahabwa mutations ngo niwo muti wo guhishira ibibi bakora. nzaba mbarirwa, iyo bab batabeshyaga umukuru w’igihugu gusa ngo n’abanyarwanda babigenderemo.