Muhanga: Abakozi batatu b’Akarere bagaragayeho COVID-19

Abakozi batatu b’Akarere ka Muhanga bagaragayeho icyorezo cya COVID-19, ubu serivisi zatangirwaga ku karere zikaba ziri gutangirwa mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga kuko kuza ku karere bitemewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko abagaragaweho n’iyo ndwara bakoraga bataha mu Mujyi wa Kigali, ariko hakaba hari icyizere ko batanduje abaturage benshi b’Akarere ka Muhanga kuko ngo bakoraga muri serivisi zidahuriramo abantu benshi.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko kugira ngo abo bakozi bamenyekane ko barwaye hafashwe ibipimo ku bakozi bose kuva ku wa Kane w’icyumweru gidhize, ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere bose hamwe 155, ari bo bavuyemo batatu barwaye.

Kayitare avuga ko nta bipimo bishya biteganyijwe gukorwa kuko hari uburyo ikibazo kiri gukurikiranwa, naho abahuye n’abanduye bo bakaba bakomeza gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

Agira ati “Nta bipimo bishya usibye ya minsi irindwi abapimwe bazongera gupimwa, ntabwo turi mu kato, abakozi b’akarere bari mu ngo zabo bazongera bapimwe”.

Umuyobozi w’Akarere arongera kwibutsa abaturage ko bakwiye gukomeza kwirinda kuko indwara iri gukwirakwizwa n’abantu, kuko n’abo bagaragaye ko barwaye nta bimenyetso bagaragazaga.

Agira ati “Abakozi barwaye na bo byarabatunguye ntabwo tuzi aho banduriye turakeka i Kigali kuko ari ho batuye. Ndibutsa abaturage ko ingendo zijya Kigali zitemewe, abantu bakomeze birinde kugira ngo turebe uko icyorezo twagica integere”.

Kayitare avuga ko ubu nta mukozi wemerewe kuza gukorera ku karere kugira ngo habanze haterwe umuti, gusa ngo nta gikuba cyacitse serivisi zirakomeza gutangirwa ku ikoranabuhanga, abakozi bakorera mu ngo zabo.

Mu gihe hagitegerejwe niba nta bandi barwaye mu bapimwe, Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko Akarere ka Muhanga kari kamaze kugaragaramo umuntu umwe gusa wanduye COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Niba urukingo rutaraboneka covid 19 ikaba ivurwa igakira mwatubarije abaganga imiti bakoresha tukayicara mugihe abarwayi bataraba benshi nkomumahanga ko byaturengera

Jmv yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Mutwakire ubufasha Muhanga dupimwe kuko nihafi ya kgl

Jmv yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Muhanga bapime isoko nabantu bakoreramo muri gare turebe ko batabona abantu benshi.
Ariko se ko ingamba zakajijwe muri Muhanga bite?

Narcisse yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Ariko se Koko kuki gupimwa bitari gukorerwa mu mujyi wose wa Muhanga Koko ko mbonye bitoroshye! Rwose hatmfatwe icyemezo uyu mujyi upimwe, kuko kubera ukuntu uturanye na Kigali birenze ukwemera.

Aimé yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Birababaje kuba icyorezo kigaragaye kubayobozi aribo kitegererezo cyabayoborwa mukwirinda.
Ubuse ntagaofuka munwa bambaraga?!!
Ibyiyindwara biratangaje rwose!

Mutwarasibo Anastase yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Ikigaragara nuko Covid19 yiyorobeka cyane , bivuze ko hashobora kuba Hari benshi barwaye batabizi kuko ntabwo hapimwa igihugu cyose!!dukomeze kwirinda ariko biragoye gutsinda indwara itinda kugaragara!!

Alias yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka