Muhanga: Abakora umwuga w’uburaya ntibiteguye kuwureka mu gihe nta mikoro barabona

Abakora uburaya bazwi ku izina ry’Idaya, bakorera mu ka karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, batangaza ko kuba bagikora uwo mwuga ari ikibazo cy’amikoro kandi ko bibagoye mu gihe batayabona.

Aba bagore n’abakobwa, benshi muri bo babumazemo imyaka igera kuri 20, bivugira ko bifuje kera kuva mu buraya baramutse babonye ahandi bakura amaramuko. Hari n’abari barabiretse ariko ubuzima bwabakomerera bakongera bakabugarukamo.

Ikindi cyatumye ahanini badacika kuri iyi ngeso ngo ni uko abenshi baba bashaka gucuruza agataro ariko bikabagora kuko babahora bahanganye n’abashinzwe umutekano, nk’uko babyitangarije mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga.

Inama yitabiriwe n'abarenga 200.
Inama yitabiriwe n’abarenga 200.

Iyi nama yari yitabiriwe ku bwinshi n’aba bagore biyemeje gushakira amaramuko mu busugi bwabo, yitabiriwe kubera ko bakekaga ko hari amafaranga bari buhabe nyuma yayo kuko ubusanzwe abitabira batarengaga 20, nk’uko bakomeje babyitangariza.

Abenshi muri bo baba bafite abana n’imiryango yo gutunga, bivugira ko bahawe ubushobozi n’inkunga ihaje bava mu buraya burundu, bagashakira ubuzima mu bindi aho kwishora mu buraya.

Abana b'izi ndaya bagira ikibazo cyo kutamenya ba se.
Abana b’izi ndaya bagira ikibazo cyo kutamenya ba se.

Mu karere ka Muhanga hasanzwe hari koperative y’abagore bavuye mu buraya yitwa “Tusezerere”, ifite isoko ryo gusukura umujyi wa Muhanga. Ubuyobozi bw’akarere bukomeje gushishikariza izi ndaya kubuvamo maze bagafashwa mu kwihangira imirimo.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko njyewe muransetsa iyo mutinyuka mukavugako uburaya arumwuga kandi ari ngeso mbi cyane,muba mudatanga isura mbi cyane mubaturage .

zapis yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

uyu ni umuti kabisa

journalist (radio) yanditse ku itariki ya: 27-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka