Muhanga: Abakora umwuga w’uburaya ntibiteguye kuwureka mu gihe nta mikoro barabona
Abakora uburaya bazwi ku izina ry’Idaya, bakorera mu ka karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, batangaza ko kuba bagikora uwo mwuga ari ikibazo cy’amikoro kandi ko bibagoye mu gihe batayabona.
Aba bagore n’abakobwa, benshi muri bo babumazemo imyaka igera kuri 20, bivugira ko bifuje kera kuva mu buraya baramutse babonye ahandi bakura amaramuko. Hari n’abari barabiretse ariko ubuzima bwabakomerera bakongera bakabugarukamo.
Ikindi cyatumye ahanini badacika kuri iyi ngeso ngo ni uko abenshi baba bashaka gucuruza agataro ariko bikabagora kuko babahora bahanganye n’abashinzwe umutekano, nk’uko babyitangarije mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga.

Iyi nama yari yitabiriwe ku bwinshi n’aba bagore biyemeje gushakira amaramuko mu busugi bwabo, yitabiriwe kubera ko bakekaga ko hari amafaranga bari buhabe nyuma yayo kuko ubusanzwe abitabira batarengaga 20, nk’uko bakomeje babyitangariza.
Abenshi muri bo baba bafite abana n’imiryango yo gutunga, bivugira ko bahawe ubushobozi n’inkunga ihaje bava mu buraya burundu, bagashakira ubuzima mu bindi aho kwishora mu buraya.

Mu karere ka Muhanga hasanzwe hari koperative y’abagore bavuye mu buraya yitwa “Tusezerere”, ifite isoko ryo gusukura umujyi wa Muhanga. Ubuyobozi bw’akarere bukomeje gushishikariza izi ndaya kubuvamo maze bagafashwa mu kwihangira imirimo.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko njyewe muransetsa iyo mutinyuka mukavugako uburaya arumwuga kandi ari ngeso mbi cyane,muba mudatanga isura mbi cyane mubaturage .
uyu ni umuti kabisa