Muhanga: Abahinzi bemerewe gufashwa kwishyura ibikoresho byo kuhira
Minisitiri w’Intebe Dr. Anastase Murekerezi yatangaje ko Leta izakora ibishoboka byose igafasha abahinzi kugura ibikoresho byo kuhira imyaka kugira ngo ituma.

Yabitangarije mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, aho yitabiriye umuganda rusange wo gusoza Ukwezi kwa Mutarama.
Uyu muganda wakozwe abaturage buhira ibigori mu gishanga cya Takwe mu Murenge wa Shyogwe ahakorera Koperative Tuzamurane ifite ibigori ku buso bwa hegitari 100.
Mu izina ry’Abahinzi bo mu Murenge wa Cyeza, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice yavuze ko kugira ngo abahinzi boroherwe no kwishyura inguzanyo y’ibikoresho by’ubuhinzi, hakwiye kubaho uburyo bwo kuborohereza kwishyura igihe kirekire.
Yagize ati “Turifuza ko abahinzi bajya bishyura ku bihembwe by’ihinga bitandukanye imashini zivomera, kugira ngo babashe kuhira kandi bitegure bihagije, kugira ngo tutazongera gutungurwa n’amapfa”.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yemeye ko Minisiteri zitandukanye zifite aho zihurira n’ubuhinzi, zigiye gukorana kugira ngo amabanki abashe gukorana n’abahinzi bavomere imyaka yabo.
Yagize ati “Turabibemereye nk’uko Meya yabisabye. Inkunga ya nkunganire ya 50% iragumaho, kandi inguzanyo yishyurwe mu mezi menshi ku mashini kugira ngo bishoboke, kandi Minisiteri zose turafatanya kugira ngo ibi bikorwa bikomeze bitere imbere”.

Minisitiri w’Intebe avuga ko buri mwaka w’ingengo y’imari hagomba kujya hateganywa ibikorwa byita ku gufata no kubika neza amazi, kandi za Minisiteri z’ubuhinzi, ubutegetsi bw’igihugu, iy’ubukungu na MINEACOM n’iy’umutungo kamere zigafatanya kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza.
Minisitiri w’Intebe yabwiye abaturage ko Perezida Kagame abashimira uburyo bakomeje guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ngo nawe ntazabatererana mu rugamba rw’iterambere.
Ati “Umukuru w’igihugu arabakangurira gukora cyane kandi arabizeza ko hejuru yo gukora, Umunyarwanda uzagira ikibazo kandi yarakoze azagobokwa ntiyicwe n’inzara. Ibi kandi yarabyerekenye ubwo ubushize abahinzi bamwe baburaga imvura”.
Mu bundi butumwa, Minsitiri w’Intebe yatanze, yasabye abaturage kwitegura umunsi mukuru w’intwari uzaba ku itariki ya 01 Gasahyantare 2017 ufite insanganyamatsiko igira iti, “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|