Muhanga: Abahawe moto basabwe kuzamura igipimo cy’imitangire ya serivisi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe moto nk’inyoroshyangendo, kuzamura igipimo cy’imitangire ya serivisi bakarusho kwegera umuturage, nk’uko Politiki ya Leta ibiteganya.

Meya Kayitare ashyikiriza moto n'ibiyiranga umwe muri ba Gitifu
Meya Kayitare ashyikiriza moto n’ibiyiranga umwe muri ba Gitifu

Byagarutsweho mu gikorwa cyo gushyikiriza moto Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, bamaze kuzuza ibisabwa birimo n’impushya zo gutwara ibinyabiziga bya moto, bibutswa ko atari izo gutembereraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuba abayobozi b’Utugari bahawe moto, ari ukubafasha mu korohereza kwegera umuturage, kuko ni nacyo Politiki y’Igihu ibiteganya kuko umuyobozi ni we usanga umuturage.

Agira ati "Turagira ngo boroherwe n’ingendo bakore byinshi kandi batange serivisi nziza ku muturage. Turifuza ko umusaruro ugaragarira mu bo duha serivisi, igipimo cyo kwegera umuturage kigomba kuzamuka, umusaruro mwiza ukabonekera ku muturage".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munazi mu Murenge wa Mushishiro, Bagwaneza Fulgence, avuga ko kuba basabwa kurushaho kwegera umuturage bidashyidikanywaho, kuko we nk’urugero hari umuturage yashoboraga kugeraho nyuma y’amasaha abiri ngo amukemurire ikibazo.

Agira ati "Ni byo kuko nitanzeho urugero kuva ahitwa i Kicaro njya mu Nkono Nshya byansabaga amasaha abiri, ariko ntabwo ubu narenza iminota 20 nkaba ngeze ku muturage".

Avuga ko ku kijyanye no kuba moto ari iz’akazi atari izo gutemberaho, ko bazakurikiza ambwiraza kugira ngo banoze akazi mbere y’ibindi byose.

Agira ati "Ntabwo nakenera gusura umuntu duturanye ngo ndeke kugenda na moto, ariko icya mbere ni ukuzikoresho duha serivisi abaturage".

Moto 32 ni zo zatanzwe
Moto 32 ni zo zatanzwe

Abanyambabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 62 nibo biteganyijwe ko bagomba kubona moto zibunganira mu ngendo, ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga, abasaga 30 bamaze kubona ibya ngombwa bakaba ari bo bazihawe, abasigaye bakazazihabwa bamaze kuzuza ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka