Muhanga: Abahawe amashanyarazi ya Nyabarongo barifuza ko yakongererwa ingufu

Abaturage b’Umurenge wa Mushishiro babonye amashanyarazi aturuka ku rugomero rwa Nyabarongo ya mbere, baravuga ko yabakuye mu bwigunge ariko bakanifuza ko yakongererwa ingufu kugira ngo babashe kongera umuvuduko mu kwiteza imbere.

Umuriro uva ku rugomero rwa Nyabarongo wageze ku batuye akagari ka Rwigerero, gusa bifuza ko wakongerwa ingufu
Umuriro uva ku rugomero rwa Nyabarongo wageze ku batuye akagari ka Rwigerero, gusa bifuza ko wakongerwa ingufu

Ababonye ayo mashayanyarazi bavuga ko n’ubwo bacana bagakorera ahabona bakaba baraciye ukubiri n’imyotsi y’udutadowa, banayabyaza umusaruro mu ishoramari nko kwigurira ibyuma bisya bakabasha kwinjiza amafaranga abaturage na bo bakabona iyo serivisi hafi.

Umwe mu bacururiza ku gasante ka Rwigerero ucuruza ifu y’ubugari avuga ko nyuma yo kubona ayo mashanyarazi bategereje igihe kirekire bayumva ahandi, ubu bungutse igihe bakoreshaga bajya gushesha imyumbati kure kandi bakishyura ikiguzi cya mazutu ikoresha ibyuma.

Agira ati “Ubu dufite inyungu nyinshi kuko yaba twebwe abacuruzi twahembaga abajya gushesha, ubwo ni na ko tuzamura ibiciro ku bakiriya bacu bikaba byatuma tutanagurisha neza n’uguze akagura ahenzwe bitewe no kutagira amashanyarazi ariko ubu cyarakemutse”.

Yongeraho ati “Inyungu ya mbere ni uko tutagikora ingendo ndende tujya gushesha, ubu ikilo kimwe ni 250frw twongeragaho igihembo cya 20frw, twazana ifu tukagurisha 400frw. Ariko ubu turagurisha 350frw twarungutse n’abaturage barungutse, amasaha yo gukora na yo yariyongereye”.

Icyakora abavuga ko iyo icyuma yisya cyatse usanga amatara y’abaturage ataka neza ahubwo ahumbaguza bakifuza ko ingufu zayo zakongerwa kugira ngo nihagira n’uzana ibikoresho byo kwagura ishoramari abashe gukora.

Nzambaza Florent ufite icyuma gishya avuga ko mbere y’uko umuriro ugera mu kagari ka Rwigerero mu Murenge wa Mushishiro bakoraga urugendo rwa kilometero ebyiri, bari mu icuraburindi, abana biga nabi, ariko ibyo byabaye amateka kuko byose byakemuwe no kubona amashanyarazi.

Avuga ko gukoresha mazutu byongeraga ikiguzi cyo gushesha kuko iyo bakoreshaga nk’iy’ibihumbi 30 ku kwezi, ubu bakaba bakoresha iy’ibihumbi bitarenze 10frw, abakaba bifuza ko ingufu z’umuriro ukiri muke zakongerwa.

Agira ati “Tugira impungenge z’uko tuzanye irindi shoramari ryo kubaza no gusudira bitashoboka kuko umuriro utongerewe, iyo twakije icyuma kimwe amatara arahumbaguza bongeye ingufu z’amashanyarazi bya byiza kurushaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ubu umuriro uri kwegerezwa ahari ibikorwa remezo n’inyubako za Leta nko ku masoko, inyubako z’utugari n’imirenge, ndetse no kuwugeza mu baturage batari bawufite.

Abacuruza ifu y'ubugari bavuga ko bagabanyije ibiciro kubera ko amashanyarazi yabagezeho
Abacuruza ifu y’ubugari bavuga ko bagabanyije ibiciro kubera ko amashanyarazi yabagezeho

Avuga ko ku murenge wa Mushishiro mu kagari ka Rwigerero amashanyarazi yahageze aturutse ku rugomero rwa Nyabarongo, kandi ko niba hari ingufu nke hagiye gushakwa uko zakongerwa kuko icya mbere ari ukuba uhagera.

Agira ati “Umurenge wa Mushishiro uhagaze neza mu kugira umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi kubera ruriya rugomero rwa Nyabarongo, nicyo kihitirwaga kuwuhageza naho kuba hagaragara ikibazo cy’ibikoresho bidatanga muriro uhagije ibyo byakurikinarwa na byo bigasimbuzwa icy’ingenzi ni ukuba icyo gikorwa remezo kihagera”.

Kayitare avuga ko nibura ingo hafi 50% zifite umuriro w’amashanyarazi, harimo n’imirenge ikibona ayo mashanyarazi mu mirenge itayagiraga namba nk’uwa Kibangu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka