Muhanga: Abagore bonsa barasaba ko ikiruhuko bagenewe cyubahirizwa

Bamwe mu bagore bakora imirimo ya Leta ndetse n’ababavugira mu karere ka Muhanga barasaba ko uburenganzi bw’umugore wabyaye bwajya bwubahirizwa akajya abona ikiruhuko gito cyo konsa umwana.

Mu nama yahuje inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga tariki 14/07/2012, Mukayisanga w’umwarimukazi yavuze ko aho akora iki kiruhuko cy’isaha imwe ku munsi batajya bacyubahiriza.

Ati: “nk’aho nkora abarimukazi babyaye ntibaba bazi ko iki kiruhuko bakigenewe, ahubwo baba bazi ko umuntu agomba kwiyiba kugira ngo ajye kureba umwana”.

Mukandayisenga nawe w’umwarimukazi avuga ko igihe cyo kureba umwana bakigira mu gihe cy’ikiruhuko gisanzwe cyangwa mbere ya saa moya akazi kataratangira. Avuga ko kuba batabona umwanya wo konsa no kureba abana babo ari ihohoterwa.

Ati: “uku ni uguhohotera abagore kuko iyo umugore akibyara ntabonane n’umwana we igihe gihagije ahora ahangayitse kuko biri muri kamere yacu. Ku rundi ruhande kandi ni ihohoterwa ry’abana kuko umwana aba agikeneye konswa. Iyo umubyeyi atabonye umwanya wo konsa umwana agahabwa amata bigeraho n’umugore akabura amashereka kuko atonsa”.

Tuyizere Polycarpe, notaire w’akarere ka Muhanga avuga ko amategeko u Rwanda rugenderaho yemerera umugore wabyaye ukorera Leta kuboba umwanya ungana n’isaha imwe mu gihe ari mu kazi. Iyo saha ngo ntaho iba ihuriye n’igihe cy’ikiruhuko gisanzwe kibona buri wese ku kazi.

Aha ariko bamwe mu bakoresha n’abayobozi b’ibigo bavuga ko bajya bagira ikibazo cyo kugira abagore benshi babyariye rimwe bityo ngo kubahera ikiruhuko rimwe bikababana ikibazo. Iki kibazo ngo gikunze kugaragara mu kazi k’abarimu cyane cyane mu mashuri abanza kuko ariho haba abagore benshi.

Tuyizere avuga ko byaba byiza abagore babyaye bajya bumvikana n’abakoresha babo bakareba igihe kitajya kibangamira akazi cyangwa ngo nabo kibabangamire. Abakoresha ariko bakwirinda kwirengagiza ko umugore wese umaze igihe abyaye agomba kubona uburenganzira bwo konsa.

Muri iyo nama kandi, abagore bo mu karere ka Muhanga bashyizeho utugoroba tw’ababyeyi mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa ryakorerwaga ahanini abagore.

Mu karere ka Muhanga hagaragara ibibazo byinshi bikomoka ku ihohoterwa ryakorerwaga abagore rishingiye ku byo bakorerwa mu ngo n’abagabo bashakanye; nk’uko bisobanurwa na Mukayibanda Prisca, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga.

Mukayibanda ati: “abagore muri aka karere barahohoterwaga cyane kuko n’imibare y’abahohoterwaga mu mwaka mike ishize ya mbere y’umwaka ushize yari hejuru cyane, duhitamo gushaka uburyo bazajya bicara hamwe n’abandi bakaganira ibibazo byabo, dushinga utugoroba tw’ababyeyi”.

Mu tugoroba tw’ababyeyi, abagore bicara hamwe nibura rimwe mu cyumweru bakaganira ku bibazo bahura nabyo mu ngo, uwo basanze afite ibibazo byo guhohoterwa cyangwa guhozwa ku nkeke bagashaka uburyo bamuganiriza we n’umugabo byakwanga bakitabaza inzego zibishinzwe.

Albertine Kamanzi, umugenzacyaha muri polisi station ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga avuga ko abagabo basigaye batinya guhohotera abagore babo kuko baba bazi ko bafite abashobora kubarengera mu gihe bitabira utugoroba tw’ababyeyi.

Kamanzi asaba abagore batitabira utugoroba tw’ababyeyi kwihatira kutwitabira kuko bahamenyera uburenganzira bwabo. Utugoroba tw’ababyeyi twatangijwe n’inama nkuru y’igihugu mu mwaka w’2010.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka