Muhanga: Abagore barashimira aho ihame ry’uburinganire ribagejeje ku murimo

Abagore bakora imirimo y’ubwubatsi mu cyanya cy’inganda cya Muhanga, barashimira Politiki y’u Rwanda ibaha umwanya bakisanga mu mirimo yari yarahariwe abagabo kubera ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Niyonkuru atwara imashini iterura ibiremereye mu cyanya cy'inganda cya Muhanga
Niyonkuru atwara imashini iterura ibiremereye mu cyanya cy’inganda cya Muhanga

Abagabo bakorana n’abo bagore nabo bahamya ko guheza abagore mu mirimo ibyara inyungu byateye igihombo gikomeye ku iterambere, kuko iyo bafatanya basanga ari bwo umusaruro urushaho kuboneka.

Niyonkuru Rebeca ukora umurimo wo gutwara imashini ziterura ibiremereye mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Muhanga, ni umwe mu bafite ubuhamya ku musaruro waturutse kuri politiki yo kudaheza abagore mu bikorwa by’iterambere byiharirwaga n’abagabo gusa.

Avuga ko kuba umwana w’umukobwa ahabwa amahirwe akajya mu ishuri akiga nk’umuhungu, yarangiza akajya ku murimo nk’uw’abagabo bakora, ari kimwe mu bituma yigirira icyizere cy’umuryango w’ejo hazaza.

Niyonkuru avuga ko ashima politiki y'Igihugu yo guha amahirwe abagore bakitabira umurimo
Niyonkuru avuga ko ashima politiki y’Igihugu yo guha amahirwe abagore bakitabira umurimo

Avuga ko umwaka umwe amaze akora akazi ko gutwara imashini ahubakwa uruganda ruzakora sima mu Karere ka Muhanga, bimutera ishema kubera ko Leta yamwizeye kandi akaba ari gutanga umusaruro mwiza.

Agira ati: “Hari bikorwa byinshi ngenda nigezaho kubera aka kazi, abagabo barashoboye natwe abagore turashoboye, kuba ari imashini ntibyambuza kuyiga nkunda no kuyitwara, turashimira Perediza wacu wadukinguriye amahirwe natwe tukaba dukora tukiteza imbere”.

Muhoza Oliva wize kubaka akaba ayoboye ikipe y’abubatsi ku ruganda ruzakora amakaro mu Karere ka Muhanga avuga ko kuri we, ikiza imbere ari akazi kamuha amafaranga atitaye ku buryo kubaka bituma ubwiza bw’umugore butagaragara neza kuko nta kurimba kuba kurimo.

Mu ngofero yambarwaga n’abafundi, sima imwuzuye ku biganza n’inkweto mu masaha yegereza gusoza akazi k’umunsi, Muhoza avuga ko ubwiza bwe buri mu bushobozi bw’amafaranga akura muri ako kazi, dore ko ngo nawe hari ibyo agenda yikenuramo iyo yahembwe kurusha abakobwa bandi bategereje gutereka inzara no koza akarenge.

Agira ati: “Inzara si ngombwa icya mbere ni amafaranga, utereka inzara ufite amafaranga, twishimiye kuba umugore asigaye yumva yakora kandi agashobora akazi abagabo bakoraga, njyewe mbona abagore dushoboye, kandi nizeye ko nzagira umuryango mwiza uteye imbere kuko nzajya mfatanya n’umugabo”.

Nshimiye Philbert avuga ko umuryango Nyarwanda ukwiye guhindura imyumvire ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu guhera mu rugo, kuko ari kimwe mu bikuraho ibohombo byabanje umugore atarahabwa umwanya ngo ihame ry’uburinganire rimurengere.

Muhoza avuga ko gutereka inzara nta mafaranga ntacyo bimaze
Muhoza avuga ko gutereka inzara nta mafaranga ntacyo bimaze

Agira ati, “Abagore barashoboye ibyo bakora twigiranaho ku murimo icyo bazi bakakidusangiza natwe icyo tuzi tukakibasangiza, twahombye kare imbaraga zabo ariko uyu munsi ibintu bimeze neza barafasha abagabo babo kubaka umuryango Nyarwanda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko gufatanya k’umugabo n’umugore mu rugo ari kimwe mu bishyizwe imbere, ibyo kandi bikajyan no gutegura urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu kumva neza ihame ry’uburinganire n’iterambere rwitabira imirimo irimo iy’amaboko mu bwubatsi n’ubucukuzi.

Imibare ya raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2020, igaragaza ko abagore bagenda bigaragaza mu bikorwa byo kwiteza imbere mu mirimo yo kwiteza imbere, aho nko mu mirimo yo mu nganda rwari rugeze kuri 41,3%, mu bwubatsi 16%, gutwara abantu n’ibintu wari kuri 21,7%, mu bucukuzi bari kuri 14% na 15% mu rwego rw’ingufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka