Muhanga: Abafite ibirarane by’imisoro ku mitungo itimukanwa bashobora gusonerwa – Njyanama

Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iherutse gutangaza ko abaturage bafite ibirarane by’igihe kirekire by’imisoro ku mitungo itimukanwa bashobora kuyisonerwa nyuma yo gusanga hari abafite ibirarane badashobora kwishyura.

Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga itangaza ko abaturage bashonje bahishiwe kuko uwo mwanzuro wamaze gutorwa n’Inama Njyanama, hakaba hari hasigaye ko wemezwa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ukabona gutangarizwa abaturage.

Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga itangaza ko imisoro cyangwa amahoro yakwa ku mutungo utimukanwa w’ubutaka azasonerwa, ari aya mbere y’uko gusora bishyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ni ukuvuga mbere ya 2017.

Shyaka avuga ko abazasonerwa ari abafite ibirarane bya mbere y'ikoranabuhanga mu gusoresha ubutaka
Shyaka avuga ko abazasonerwa ari abafite ibirarane bya mbere y’ikoranabuhanga mu gusoresha ubutaka

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, yagize ati “Iyo tumaze gufata umwanzuro tubishyikiriza Guverineri ngo agire icyo abivugaho ariko twabonye ko iyo misoro hari abo iremereye cyane, twabisuzumye tariki ya 18 Ukuboza 2020 ubwo iyo myanzuro nitangazwa nibwo hazamenyekana ikizakurikiraho ntabwo nahita mvuga ngo twabifasheho umwanzuro”.

Yongeraho ko muri rusange Abanyamuhanga bashonje bahishiwe kugira ngo abo imisoro iremereye cyane babashe koroherwa.

Shyaka avuga ko abarebwa n’iyo myanzuro ari abafite ibirarane by’igihe kirekire kandi ntaho bihuriye n’ingaruka za COVID-19.

Agira ati “Hari abantu baremerewe n’ibirarane by’imisoro kandi bigaragara ko abaturage badafite ubushobozi bwo kuyishyura kandi ibyo bigira ingaruka ku misoro iba iteganyijwe kwinjira mu Karere”.

Abasaba gusonerwa cyangwa kugabanyirizwa imisoro kubera COVID-19 ntacyo birakorwaho

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga avuga ko hari abasaba ko basonerwa imisoro cyangwa bakishyura imisoro ijyanye n’igihe bakoze, urugero ku bakora 50% ku kwezi basaba ko bakwishyura ibijyanye n’igihe bakoze, abo ngo ntabwo ibyabo byari byasuzumwa.

Shyaka avuga ko hari nk’abacuruza ibijyanye no gutegurira abageni n’ibirori basabaga gusonerwa kuko akazi kabo kahagaze, ariko nyamara ngo nta kigaragara kidasanzwe ku bihombo byabo ugereranyije n’abandi bacuruzi kuko hafi ya bose COVID-19 yabagizeho ingaruka.

Agira ati “Gusaba ntabwo byonyine bihagije kandi si umuntu umwe wagizweho ingaruka na COVID-19 ni ibintu biri rusange ibyo byafatwaho umwanzuro n’urwego rw’Igihugu kuko ingaruka zabaye kuri bose”.

Icyakora Shyaka avuga ko urwego rw’abikorera mu Karere ka Muhanga (PSF) nta busabe rwagejeje kuri Njyanama bugaragaza ibisobanuro byo gusaba gusonerwa imisoro mu bucuruzi cyangwa kwishyura imisoro ijyanye n’igihe abantu bakoze.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aherutse kuvuga ko ibibazo by’abasaba gusonerwa imisoro bakorera mu masoko ya Muhanga na Huye aho byigaragaje cyane ibyabo byashyikirijwe inzego nkuru z’Igihugu zikaba ari zo zizabifataho umwanzuro ariko nta kiratanganzwa.

Perezida Kagame avuga ko imisoro ku mitungo itimukanwa ihanitse izasuzumwa ariko itavanwaho

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru abaturage bagahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, hari abagaragaje ko imisoro ku mutungo utimukanwa w’ubutaka ikomeje kuzamuka cyane ku buryo hari impungenge z’uko hari n’abananirwa kwishyura burundu.

Si abaturage gusa bagaragaje icyo kibazo kuko n’umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yumvikanye kenshi mu itangazamakuru yamagana kuzamura umusoro kuko bitiganywe ubushishozi bugendeye ku bushobozi bw’umuturage.

Kuri iyo ngingo, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyongereye itariki yo kurangiza kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa w’ubutaka kugeza muri Werurwe ariko ntabwo kigeze kigaragaza ko uzagabanywa bivuze ko abakomeje gusora babikora ku giciro gishya kikubye gatatu umusoro wari usanzwe.

Nyuma y’uko abaturage bagaragarije umukuru w’Igihugu ko umusoro ubabangamiye kubera ko wazamuwe cyane, yavuze ko bigiye gusuzumwa abantu bakishyura uko ubushobozi bwabo bungana ku mitungo yabo ariko imisoro yo itavanwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega contexte y.iki gihugu yerekana ko umusoro w.ubutaka ugomba kuwishyura uvuye ahandi hatari kuri ubwo butaka kuko ntacyo bwunguka! Abawishyura nababona revenus ziva ahandi( business . Akazi. Impano nibindi) utari muri abo ntacyo mwamuvanaho rwose ! Ntanaho muzamushyira reka nicecekere

Luc yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka