Muhanga: Abafatanyabikorwa basobanuye impamvu batitabira cyane imishinga minini y’Akarere

Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga (JADF) baravuga ko impamvu batitabira cyane ibikorwa by’imishinga minini y’Akarere mu gukura abaturage mu bukene, biterwa n’imikoranire iba yarasinywe hagati yabo n’ubuyobozi ubwabwo.

Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Muhanga basobanuye impamvu batitabira cyane imishinga minini y'Akarere
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Muhanga basobanuye impamvu batitabira cyane imishinga minini y’Akarere

Biravugwa mu gihe hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze, basanga ibikorwa by’abafatanyabikorwa bikwiye kwibanda ku mishinga minini, igamije guteza imbere abaturage harimo nko kubakira abatishoboye, nka kimwe mu bibazo byugarije Akarere ka Muhanga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko bufite imiryango ibayeho nabi ku buryo hari n’idafite aho ikinga umusaya, cyangwa ikaba ituye mu nzu zidahesheje Umunyarwanda agaciro, nyamara ku ngengo y’imari y’abafatanyabikorwa ibarirwa muri za miliyali buri mwaka, nta bakunze gufasha Akarere kubona amacumbi meza y’abaturage.

N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko mu bikorwa by’abafatanyabikorwa hari nk’aho bubatse amavuriro y’ibanze n’ibigo Nderabuzima, gutanga inka no gukora ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y’abaturage, ngo haracyakenewe ko bicarana n’abagize iyo miryango bakagira uruhare batanga mu kwerekeza no mu mishinga minini, irimo no kubakira abatishoboye.

Abayobozi mu nzego z'ibanze, basanga ibikorwa by'abafatanyabikorwa bikwiye kwibanda ku mishinga minini
Abayobozi mu nzego z’ibanze, basanga ibikorwa by’abafatanyabikorwa bikwiye kwibanda ku mishinga minini

Umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana atanga urugero, rwo kuba nta mufatanyabikorwa n’umwe wari wiyemeza ko yafasha Umurenge kubaka amacumbi y’abatishoboye mu Kagari ka Gifumba ahakenewe nibura inzu 50, kandi bigaragara ko Umurenge utabyishoboza wonyine.

Agira ati, "Twifuza ko bagira uruhare nko kubaka izo nzu, byagakwiye kwinjizwa mu mitegurire ya za Porogaramu zabo, turasaba ko ibyo dukene nkatwe ababana n’abaturage bagashyira ingengo yabo y’imari muri iyo mishinga minini, kuko nibwo byagira impinduka zigaragara neza abaturage bakabona aho kuba”.

Umuyobozi w’Inama Njyamana y’Akarere ka Muhanga nshimiyimana Gilbert, avuga ko n’ubwo imbaraga z’abafatanyabikorwa zitangana, hakwiye ko buri muryango utegamiye kuri Leta ukwiye kugaragaza uburyo bwo gutera inkunga, bakoresheje urutonde rw’Akarere rugaragaza abaturage bakeneye ubufasha bwihariye, harimo n’ibikorwa binini byatuma koko abaturage bahindura ubuzima mu buryo bugaragara.

Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert avuga ko abafatanyabikorwa bagikenewe mu bikorwa by'ubuvuzi no kuzamura imibereho myiza y'abaturage
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert avuga ko abafatanyabikorwa bagikenewe mu bikorwa by’ubuvuzi no kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Agira ati, “Duhorana koko abaturage benshi batuye mu manegeka babarwa nk’abatuye ahantu hatabakwiriye, kimwe n’abasenyerwa n’ibiza, ni byiza ko iyo miryango itegamiye kuri Leta, twafatira hamwe ibyemezo bituma uruhare rwabo ruzamuka mu mishinga igira impinduka mu Karere, nko mu burezi muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, no gukomeza gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi mu bigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze”.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Karere ka Muhanga, Jean de la Providence Harerimana asanga imitegurire y’imishinga y’abafatanyabikorwa, ikwiye kugira ijanisha runaka ishyira hamwe kugira ngo igenerwe ibikorwa binini, bikeneye guterwa inkunga kandi bigaragaza ko byakwihutisha iterambere ry’abaturage.

Agira ati, “Ingengo yabo y’imari ihera mu bikorwa bitoya kubera aho bakomora amafaranga yo gukoresha, ariko birakwiye ko bategurana n’Akarere bakavuga bati, yenda kuri aya dufite buri wese azatanga aya, maze dukore cya gikorwa kigaragarira benshi kandi gitanga umusaruro gihindura imibereho y’abaturage”.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa JADF mu Karere ka Muhanga, Terimbere Innocent avuga ko Akarere nikabicaza bakaganira ku gikorwa runaka byakorwa nta mpungenge
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa JADF mu Karere ka Muhanga, Terimbere Innocent avuga ko Akarere nikabicaza bakaganira ku gikorwa runaka byakorwa nta mpungenge

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Muhanga akaba anayoboye umuryango wita ku kuzamura imirire myiza binyuze mu guteza imbere ubuhinzi (PANDAMU), Terimbere Innocent, avuga ko kwigomwa ingano runaka ku ngengo y’imari ya buri muryango byashoboka kugira igikorwa bahuriraho bakacyubaka.

Agira ati, “Nibyo koko byashoboka rwose kuba Akarere kadutumiza kakadusaba igikorwa kinini twahuriraho twagikora, byatewe n’uko ntabyo badusabye, twebwe twemeranyaga ku byo dushaka gukora ntabwo bigeze babidusaba twabikora rwose ni ibintu byoroshye”.

Terimbere avuga ko ubusanzwe abafatanyabikorwa bashobora gukoresha miliyali zibarirwa hejuru y’enye buri mwaka yinjira mu Karere, ariko hanabarirwamo imishahara y’abakozi bayo, ariko ntibyoroshye kumenya umubare w’amafaranga aba yashyizwe mu bikorwa runaka kuri buri muryango kuko hari idatanga raporo y’iteganyabikorwa cyangwa uko byakozwe.

Abatanga ibitekerezo ku mikoranire bavuga ko hari imiryango itari iya Leta idatanga ingenamigambi n'iteganyabikorwa bikaba bigoye kumenya agaciro k'imishinga yabo n'icyo imarira abaturage
Abatanga ibitekerezo ku mikoranire bavuga ko hari imiryango itari iya Leta idatanga ingenamigambi n’iteganyabikorwa bikaba bigoye kumenya agaciro k’imishinga yabo n’icyo imarira abaturage

Ibyo ngo bisaba ko hazanashyirwaho ibihano runaka ku badatanga izo raporo kuko ari zo zishyira abantu mu rujijo, bigakekwa ko nta bikorwa biba byakozwe kandi bihari, kuko nta n’ingengo y’imari yabyo iba yamenyekanishijwe.

Basanga imitegurire y'imishinga y'abafatanyabikorwa, ikwiye kugira ijanisha runaka ishyira hamwe kugira ngo igenerwe ibikorwa binini
Basanga imitegurire y’imishinga y’abafatanyabikorwa, ikwiye kugira ijanisha runaka ishyira hamwe kugira ngo igenerwe ibikorwa binini
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka