Muhanga: Abadafite ubushobozi bwo kuzirika ibisenge by’inzu bazafashwa

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline arasaba abaturage b’akarere kose kwitabira gahunda yo kuzirika ibisenge by’inzu aho bubatse batazirika neza kugira ngo hirindwe ibiza bitunguranye bisenya inzu kubera imvura.

Inzu ya Uwimana yari iherutse kuguruka n'ubundi ntiyari iziritse neza
Inzu ya Uwimana yari iherutse kuguruka n’ubundi ntiyari iziritse neza

Mu kwezi kwa Gicurasi 2020 imvura idasanzwe yateye ibiza mu Karere kose ka Muhanga maze imiryango myinshi irasenyerwa kandi bitwara n’ubuzima bw’abantu 19 benshi bagwiriwe n’inzu zasenywe n’ibiza.

Kayitare avuga ko usibye no kuba abantu bahasiga ubuzima n’ibintu bikangirika, ibiza bisiga mu kaga gakomeye abahuye na byo kuko bidindiza iterambere ryabo igihe bari gushaka uko bongera kwisuganya.

Kayitare avuga ko nyamara igihe habayeho kwirinda umuturage atabangamirwa n’ibiza kuko biba bisanze yariteguye, agasaba ko buri muturage yitegura hakiri kare akazirika igisenge cy’inzu ye yirinda ko cyazasambuka kikamuteza ibibazo.

Agira ati, “Iyo inzu igurutse, uba uhombye cyane ku buryo no kongera kugera kuri rwa rwego rwa mbere bikugora, ibyo mu nzu byose birangirika, gusana nyine bikaba gusana ibyiza umuntu yakwirinda aho kujya kwivuza”.

Avuga ko abaturage badafite ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho byo kuzirika ibisenge by’inzu zabo hari uko bazafashwa binyuze n’ubundi muri gahunda zisanzwe zifashishwa mu kugoboka abanyantege nke.

Agira ati, “Abasanzwe bari mu byiciro bifashwa abo turabazi ntabwo twabatererana kuko na bo ibiza bije ntibyareba ko ari abakene. Bene abo n’ubundi dusanzwe tubafasha tuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze turebe uko twabafasha”.

Kayitare asaba abaturage kuzirika ibisenge kuko kwirinda biruta kwivuza
Kayitare asaba abaturage kuzirika ibisenge kuko kwirinda biruta kwivuza

Bamwe mu baturage bazirikiwe ibisenge barimo n’abasanzwe barasenyewe n’ibiza ariko bongeye kubaka na none ntibazirika neza ku buryo hari kugenzurwa niba nta hakiri ikibazo ngo bafashwe kuzirika neza ibisenge byabo.

Uwimana Elisabeth wari warasenyewe n’ibiza akongera gusana, avuga ko yahombye nibura amafaranga asaga ibihumbi 700frw by’igisenge cy’inzu ye ubu akaba agiye kurushaho gushishikariza abandi kuzirika ibisenge.

Agira ati “Iyo wasenyewe n’ibiza uba wahungabanye ntaho kwikinga ntacyo kwambara mbese ibyiza uwashobora kwirinda mbere yabikora, ikibazo gikunze kuba ni ubushobozi bukeya naho ubundi ubu nishimiye kuba bamfashije kuzirika n’iki kuko ntabwo nari naraziritse hose”.

Jean Pierre Dusenge wo mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko we yaziritse igisenge ariko kiramutse kigiye yaba ahombye ibihumbi 600frw yacyubakishije kandi agahomba n’ibyo mu nzu birimo.

Avuga ko agiye gufatanya n’abaturanyi gukomeza kuzirika ibisenge by’inzu zabo, abadafite ubushobozi bakareba uko babatera inkunga kuko n’ubundi iyo basenyewe n’ibiza bacumbikirwa mu baturanyi.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko gusanira abangijwe n’ibiza bihenze kurusha kwirinda Ibiza kuko usanga niba hakenewe ifaranga rimwe ngo hakorwe ubwirinzi, bitwara amafaranga arindwi iyo habayeho gusana ibyangiritse hatabariwemo ubumuga n’impfu zishobora guterwa n’ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka